Ku wa Gatandatu tariki ya 3 Gicurasi 2025, mu gihe Ababikira binjiraga mu muryango mutagatifu wa Bazilika ya Mutagatifu Petero i Vatikani, hari impaka zavugaga ko ihohotera rishingiye ku gitsina rikomeje kuvugwa ko rikorerwa bamwe muri bo rikozwe n’abapadiri.
Iryo hohotera, rishingiye ku gitsina, ni kimwe mu byaha bikomeye byakomeje gucibwa amarenga muri Kiliziya Gaturika, ariko uko iminsi igenda ishira ni ko rikomeza kumenyekana.
Soeur Cristina Schorck, Umunyabrazil w’imyaka 41 ukorera i Roma, yavuze ko “abihayimana b’abagore bigeze guhura n’ihohoterwa rikomeye, ariko ntibagiraga abo baribwira, byose byabaga mu ibanga.”
Papa Fransisiko, witabye Imana mu kwezi gushize, yashimwe kuba yaratangiye “gufungura urugi” kugira ngo abagore bagaragaze ihohoterwa bakorerwa. Nyuma y’inama yihariye yateraniye i Vatikani mu 2019 ku ihohotera rikorerwa abana, hafashwe ingamba zirimo gukuraho ibanga ryari rihari no gutegeka abantu gutanga amakuru ku byaha babonye.
Nubwo hari intambwe yatewe, Soeur Véronique Margron, uyobora Inama y’Abihayimana mu Bufaransa, yavuze ko “bikiri ibanga ariko ubu biravugwa kurusha uko byigeze bivugwa mbere.”
Urugero rugaragaza uko ibintu bigenda bihinduka ni urwa Padiri Marko Rupnik, Umunyasiloveniya uzwi cyane ku isura ye y’ubuhanzi, ushinjwa n’ababikira ihohotera rishingiye ku gitsina yabakoreye mu myaka ya 1990. Nyuma y’igitutu, Papa Fransisiko ni bwo yemeye gukuraho igihe ntarengwa cyari cyarenze kugira ngo hatangwe ubutabera.
Avoka w’abagore batanu bashinja Rupnik, Laura Sgro, yasabye ko haba impinduka mu mategeko ya leta n’aya Kiliziya, asaba ko igihe ntarengwa cy’itabazwa cyakwongerwa kandi ko Papa mushya agomba gutangira gukemura iki kibazo ako kanya.
Nubwo hari gahunda zo gukuraho amabanga n’ihohotera, amashyirahamwe y’abarokotse aracyavuga ko Vatikani itarashyira imbaraga zihagije mu gukemura iki kibazo, by’umwihariko kubera ko yanze gukuraho ibanga rya Penetensiya (confession).
Soeur Marthe, umubikira w’umunya-Kameruni, yavuze ko yifuza ko Kiliziya “yamenya uko yakwitwara mu gihe cy’ihohotera rishingiye ku gitsina cyangwa ku bubasha.”
Papa Fransisiko yasabye ko habaho guca burundu “umuco w’abagabo gusa” ukomeje kuranga bamwe mu banyamadini. Mu kwezi kwa Mutarama, yagennye umugore wa mbere mu buyobozi bukuru bwa Vatikani, mu rwego rwo kuzamura uruhare rw’abagore muri Kiliziya.
Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’ababikira (UISG), rihagarariye abarenga ibihumbi 600 ku isi, ryatangije gahunda zo guhugura no gushishikariza abagize amadini gutanga amakuru ku ihohotera.
Soeur Margron yasoje agira ati: “Ntitugomba gutegereza ko byose bikemurwa na Vatikani. Iyo ni imwe mu mizi y’icyo kibazo, gutegereza ko abagabo ari bo bavuga.”