Ikipe ya AS Muhanga yatsinze La Jeunesse FC ibitego 2-1 mu mukino wa nyuma w’amarushanwa yo gushaka itike yo kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere, bityo isubira mu kiciro cyo hejuru nyuma y’imyaka ine iri mu Cyiciro cya Kabiri
Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Muhanga kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 7 Gicurasi 2025. AS Muhanga yari isabwa gutsinda kugira ngo ibone itike yo kuzamuka, naho La Jeunesse yo yasabwaga gutsinda ikiringira ko Etoile de L’Est nayo yatsinda Gicumbi FC kugira ngo izamuke.
AS Muhanga yitwaye neza itsinda La Jeunesse ibitego 2-1, biyihesha ku mwanya wa kabiri mu mikino ya kamarampaka, bityo ibona itike yo kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere, aho yaherukaga mu mwaka w’imikino wa 2020/21.
Mu wundi mukino wabaye kuri uwo munsi, Gicumbi FC yegukanye igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri itsinze Etoile de L’Est ibitego 2-0. Gicumbi FC yarangije iri ku mwanya wa mbere n’amanota 12 mu mikino itandatu, mu gihe AS Muhanga yasozanyije amanota 10.
Mu bihembo byatanzwe, Gicumbi FC yahawe miliyoni 8 Frw nk’ikipe yegukanye igikombe, AS Muhanga ya kabiri ihabwa miliyoni 5 Frw, naho Etoile de L’Est yabaye iya gatatu ihabwa miliyoni 2 Frw.