Nyuma y’urupfu rwa Papa Fransisiko ku wa Mbere wa Pasika, abakaridinali bifungiraniye muri Chapel ya Sistine kugira ngo batore uzamusimbura. Amatora ya mbere ya conclave yatumye hazamurwa umwotsi w’umukara kandi nta papa mushya wabonetse.
Kuri uyu wa Gatatu, itariki 7 Gicurasi 2025, umwotsi w’umukara ukaba wazamutse uva i Vatican, byerekana ko abakaridinali gatolika, nk’uko byari byitezwe, batigeze bafata umwanzuro ku ugomba kuyobora iryo torero nka papa ukurikira.
Ibihumbi n’ibihumbi by’abantu bateraniye mu kibanza cya Mutagatifu Petero bari bakeneye kwihangana kuko byatwaye igihe kirenze icyari giteganijwe kugira ngo umwotsi uve muri chimney, amasaha arenga atatu abakaridinari batangiye guterana.
Biteganyijwe ko amatora ataha yo gushaka Papa uzasimbura Fransisiko wapfuye kuwa 21 Mata 2025, agomba kuba kuri uyu wa Kane.