Barry Diller, umwe mu baherwe bakomeye ku isi, yatangaje ku mugaragaro ko ari umutinganyi, nyuma y’imyaka 24 arushinganye n’umunyamideli w’icyamamare Diane von Furstenberg. Ni ubwa mbere uyu mugabo w’imyaka 83 y’amavuko agize icyo atangaza ku bijyanye n’imibanire yagiranye n’abagabo mu buzima bwe.
Mu nyandiko yasohoreye mu kinyamakuru New York Magazine yise “Ukuri kwacu, nyuma y’ibi byose”, Diller yagize ati: “Mu buzima bwanjye nagiranye umubano n’abagabo benshi, ariko umugore umwe rukumbi ni we wigeze kugira umwanya udasanzwe mu buzima bwanjye, kandi yinjiye mu buzima bwanjye mfite imyaka 33.” Iyi nyandiko ibaye intangiriro y’igitabo cye agiye gusohora, yise “Who Knew”.
Yakomeje agira ati: “Sinigeze nshidikanya ku miterere yanjye; ahubwo nari mpangayikishijwe n’uko abandi babyakira. Ariko Diane yinjiye mu buzima bwanjye bitunguranye, kandi urukundo twagiranye rwari rusanzwe nk’umwuka duhumeka.”
Barry Diller na Diane von Furstenberg bahuye bwa mbere mu 1974. Nyuma yo gutandukana mu 1981, bongera kwiyunga mu 1991 maze bararushinga mu 2001. Nta mwana babyaranye, ariko Diane afite abana babiri bavutse ku mugabo we wa mbere, Igikomangoma Egon von Furstenberg.
Diller yemeje ko nubwo yakundanye n’abagabo, bitigeze bihungabanya urukundo yagiriye Diane. Ati: “Yego, nakundaga n’abagabo, ariko ibyo ntibyakuragaho urukundo rwanjye kuri Diane. Sinabasha kubisobanura neza, ariko rwari urukundo rwuzuye, rwihariye.”
Mu magambo agaragaza urukundo rukomeye n’ubwuzuzanye hagati yabo, Diller yavuze ko “urukundo rwabo rwatangiye nk’impanuka, rukaza kuvamo ibitangaza byo mu buzima.” Yongeraho ko yumva ashima uburyo isi ya none itakigira imipaka ikomeye ku miterere idasanzwe y’igitsina runaka, kuko bituma abantu babaho mu bwisanzure.
Uruhande rwa Diane rwashimangiye ubutumwa bwa Diller, ruvuga ruti: “Ibanga ryo kubaha urukundo n’ubuzima ni ukwanga kubeshya!”
Nta bimenyetso biragaragara bigaragaza ko bashobora gutandukana, nubwo hataramenyekana aho umubano wabo uhagaze nyuma y’iyi nyandiko. Mu 2010, Diane yaravuze ati: “Barry yankunze adashidikanya imyaka 34 yose. Nagiye mu bandi bagabo, ariko bose bangiriraga ishyari kubera Barry. Mu mpera, ni we twabanye, kandi ndanezerewe.”