igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Michelle Obama yatangiye guhabwa ibiganiro bimufasha mu buzima bwo mu mutwe
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Michelle Obama yatangiye guhabwa ibiganiro bimufasha mu buzima bwo mu mutwe
AMAKURU

Michelle Obama yatangiye guhabwa ibiganiro bimufasha mu buzima bwo mu mutwe

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 8, 2025 1:28 pm
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Michelle Obama, umugore wa Barack Obama wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko yasubiye mu biganiro byo kumufasha mu mitekerereze (therapy), mu rwego rwo kwitegura neza ikiciro gishya cy’ubuzima bwe.

Yabitangaje ku wa 28 Mata 2025, mu kiganiro cyihariye yagiranye n’umunyamakuru Jay Shetty kuri podcast izwi nka ‘On Purpose,’ igaruka ku buzima bwo mu mutwe.

Michelle w’imyaka 61, yavuze ko ahanganye n’impinduka zishingiye ku kuba abana be barakuze bagatangira ubuzima bwabo bwite, bityo agasigara ari wenyine. Ati: “Ubu ndi mu cyiciro cy’ubuzima aho nkeneye kongera kwegera muganga wihariye w’amarangamutima. Ngeze mu myaka 60, maze gusoza igice gikomeye cy’ubuzima bwanjye, n’umuryango wanjye uracyari hamwe. Ubu abana banjye barakuze, barigenga. Bwa mbere mu buzima, buri cyemezo cyose mfata ni icyanjye bwite.”

Yakomeje agira ati: “Nta mpamvu mfite zo kuvuga ngo ‘abana banjye barabikeneye’ cyangwa ngo ‘umugabo wanjye arabikeneye’ cyangwa ngo ‘igihugu kirabikeneye.’ None se ubu nsigaye ntekereza nte kuri iyi ntera nshya y’ubuzima? Ni yo mpamvu mfata umwanya nkajya kugisha inama.”

Michelle ukunze kuvuga ku kamaro ko kuganira n’inzobere ku buzima bwo mu mutwe, yavuze ko ibi abifata nko kwisuzumisha bisanzwe mu buzima bwa buri munsi. Ati: “Reka nishakemo imico nari nsanzwe mfite ishobora kutangirira nabi, ndeke kwikorera ipfunwe ry’ibyashize. Natekereje ku buryo umubano nagiranye na Mama wansigiye ibintu byinshi mu mitekerereze yanjye. Ndi kwitegura iyi ntera nshya kuko nyifata nk’indi ntambwe ikomeye mu buzima bwanjye.”

Yavuze ko kugira umuntu mushya umwumva, utazi amateka ye cyane, ari ingenzi kuko amufasha gusubiza amaso inyuma no kureba imbere hatabayeho gucirirwa urubanza n’abamuzi kuva kera. Ati: “Mfite amahirwe yo kugira umuntu mushya unyumva, ureba ibyiyumvo byanjye, utareba ku mateka yanjye. Nifuza kugira abandi bantu banyumva, atari abamenyereye gusa.”

Mu kiganiro giheruka yagiranye na Sophia Bush kuri podcast ya ‘Work in Progress,’ Michelle yari yavuze ko ubu yisanzuye kurusha uko byahoze: Ati: “Bwa mbere mu buzima bwanjye, buri cyemezo cyose mfata ni icyanjye. Ubu nshobora gukora icyo nshaka.”

Yongeyeho ko iyi myanzuro yisanzuye yafashe yateje ibihuha no gushidikanya, ku buryo hari abakekaga ko yaba agiye gutandukana n’umugabo we Barack Obama. Ati: “Iki ni kimwe mu bigora abagore: gutinya ko batazashimisha buri wese. Hari abatekereza ko iyo umugore akoze ikintu gifite inyungu ku giti cye, ari uko hari ikibazo mu rugo.”

Michelle yashimangiye ko icy’ingenzi ari ukumenya ko ubuzima bugira ibice bitandukanye, kandi buri kimwe gikeneye gutekerezwaho neza, harimo no kugisha inama igihe bibaye ngombwa.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Umuherwe ukomeye cyane Barry Diller yatangaje ko ari umutinganyi ku myaka 83 y’amavuko
Next Article Mu muhango wo gutora Papa ku munsi wa kabiri: Abakaridinari bananiwe kumvikana uba Papa
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Rutsiro: Umurambo w’umugabo w’imyaka 30 wasanzwe iruhande rw’akabari
May 8, 2025
Cardinal Robert Francis Prevost Yatorewe Kuba Papa Mushya, Afata Izina rya Leon XIV
May 8, 2025
Cardinal Robert Francis Prevost wo muri Amerika ni we watorewe kuba Papa mushya afata izina ry’ubutungane rya Leon XIV
May 8, 2025
Isi yose ihanze amaso I Vatican Papa mushya yabonetse kuko umwotsi wera wazamutse
May 8, 2025
Ibikoresho bya SAMIDRC byanyujijwe mu Rwanda bigeze ku cyiciro cya gatatu
May 8, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda yagaye abagifite ingenga bitekerezo ya jenoside

Cardinal Kambanda yanenze amahanga yishakira inyungu aho kwimakaza ukuri no gukura isomo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 Hashize imyaka…

2 Min Read
Abaturage bari kurara imitima yabo ihagaze biteze ko Boko Haram ishobora kongera kugaba ibitero simusiga
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Nigeria: Abaturage bari kurara imitima yabo ihagaze biteze ko Boko Haram ishobora kongera kugaba ibitero simusiga

Guverineri w’Intara Borno muri Nigeria, Babagana Zulum, yatangaje ko umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram umaze kongera kwiyubaka ndetse wanigaruriye ibice…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

U Burusiya Bwigambye Guhanura Drones Zirenga 500 za Ukraine, Bukomeza Gushinja Kyiv Kudashaka Amahoro

Leta y’u Burusiya yatangaje ko ingabo zayo zahanuye drones zirenga 500 ingabo za Ukraine zifashishije mu bitero bitandukanye, zishwanyaguza na…

1 Min Read
AMAKURU

Ubusambanyi buravuza ubuhuha muri Kiliziya Gaturika

Ku wa Gatandatu tariki ya 3 Gicurasi 2025, mu gihe Ababikira binjiraga mu muryango mutagatifu wa Bazilika ya Mutagatifu Petero…

3 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?