igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Rutsiro: Umurambo w’umugabo w’imyaka 30 wasanzwe iruhande rw’akabari
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Rutsiro: Umurambo w’umugabo w’imyaka 30 wasanzwe iruhande rw’akabari
AMAKURU

Rutsiro: Umurambo w’umugabo w’imyaka 30 wasanzwe iruhande rw’akabari

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 8, 2025 7:55 pm
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Umurambo w’umugabo witwa Tuyisenge Elize wari ufite imyaka 30, wasanzwe iruhande rw’akabari mu Murenge wa Mukura, Akagari ka Mwendo ho mu Mudugudu wa Nyarubande, mu Karere ka Rutsiro, babiri batabwa muri yombi bakekwaho kugira uruhare muri uru rupfu.

Aya makuru yamenyekanye mu rukerera rwo kuri uyu wa kane, tariki 8 Gicurasi 2025, mu masaha ashyira saa kumi z’igitondo.

Uyu murambo wabonywe n’abagore babiri bari bagiye mu kazi aho bakorera muri kampani icukura amabuye y’agaciro.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel, yemeje aya makuru avuga ko umurambo wasanzwe nta gikomere.

Ati “Umurambo wabonetse nta gikomere ari na byo byaduteye urujijo byahise bidusaba ko woherezwa kuri Rwanda Forensic Institute kugira ngo ukorerwe isuzuma. Ba nyir’akabari bari baraye bamubonye ndetse bamuha icyo kunywa ari na yo mpamvu mu rwego rwo gukusanya amakuru bafashwe uko ari babiri ngo bakorweho iperereza.

Abafashwe babiri bahise bajyanwa kuri RIB Sitasiyo ya Rugabano iherereye mu Karere ka Karongi.

Nta minsi ibiri irashira, kuko kuwa 6 Gicurasi, umurambo wa Nyiragasigwa Eugenie wo muri uyu Murenge wasanzwe mu ishyamba bigakekwa ko yapfuye yishwe.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Cardinal Robert Francis Prevost Yatorewe Kuba Papa Mushya, Afata Izina rya Leon XIV
Next Article Iby’ingenzi wamenya kuri Papa mushya (Leo XIV)
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Dore ba Papa 5 bayoboye igihe kinini mu mateka ya Kiliziya Gaturika
May 9, 2025
EUROPA LEAGUE: Manchester United igeze ku mukino wa nyuma inanyagiye Athletic Club
May 9, 2025
Iby’ingenzi wamenya kuri Papa mushya (Leo XIV)
May 9, 2025
Rutsiro: Umurambo w’umugabo w’imyaka 30 wasanzwe iruhande rw’akabari
May 8, 2025
Cardinal Robert Francis Prevost Yatorewe Kuba Papa Mushya, Afata Izina rya Leon XIV
May 8, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAUncategorized

Nonaha: Muri Kivu y’Amajyepfo habereye imirwano ikomeye hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za Congo FARDC

Ksuri uyu wa Gatatu, tariki ya 16 Mata 2025, habaye imirwano ikaze hagati y’umutwe wa M23/ AFC n’ihuriro ry’ingabo za…

3 Min Read
AMAKURUIMIKINO

Perezida wa Rayon Sports yibukije Munyakazi Sadate Ko atagira Umusanzu mu ikipe

Mu gihe Rayon Sports ikomeje urugendo rwayo muri shampiyona y’u Rwanda, Perezida wayo Twagirayezu Thadée yasubije ibitekerezo byatanzwe na Munyakazi…

2 Min Read
AMAKURU

Ingabo za RDC zahanganye na Wazalendo bipfa uduce buri ruhande rushaka kugenzura

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zikorera mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo zahanganye n’umutwe witwaje intwaro wa Mai Mai…

2 Min Read
AMAKURUIMIKINO

Police Handball Club y’u Rwanda yegukanye igikombe mu Mikino ya EAPCCO

Ikipe ya Polisi y’u Rwanda ya Handball (Police HC) yegukanye igikombe mu mikino ya EAPCCO, itsinze Ethiopia Police HC ibitego…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?