igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Impaka ni zose nyuma yuko impunzi y’umukongomani yishwe irashwe
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Impaka ni zose nyuma yuko impunzi y’umukongomani yishwe irashwe
AMAKURU

Impaka ni zose nyuma yuko impunzi y’umukongomani yishwe irashwe

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 9, 2025 11:17 am
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Urukiko rwo muri leta ya Michigan rwaciye urubanza rwaranzwe n’impaka ku mupolisi ushinjwa kwica impunzi y’umukongomani, Patrick Lyoya amurasiye mu mujyi wa Grand Rapids ubwo yari ahagaritswe na polisi ku itariki ya 4 Mata 2022.

Patrick Lyoya, w’imyaka 26 yaje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka wa 2014 hamwe n’umuryango we baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho bari bahunze intambara n’ibibazo by’umutekano. Nyuma y’imyaka itanu atuye muri Grand Rapids, Patrick yitabye Imana arashwe na Christopher Schurr, wari umupolisi w’umunyamwuga umaze imyaka irindwi mu kazi.

Amashusho yafashwe n’uducamera dutandukanye agaragaza Lyoya ahunga polisi, gusa aza gukubitwa amashanyarazi, mbere y’uko araswa ari hasi. Uwo mupolisi yavuze ko yatinye ko Lyoya ashobora kumukomeretsa cyangwa akamwica, bikaba ari byo byatumye amurasa.

Nyuma yo kuburana, abacamanza n’abaturage bananiwe kumvikana ku cyemezo cyo kumuhamya icyaha cyangwa kumuhanaguraho, bituma umucamanza atangaza ko urubanza rurimo impaka.

Umuryango wa Lyoya n’abamushyigikiye bavuga ko batazacika intege mu rugamba rwo gushaka ubutabera. Se wa Patrick, Peter Lyoya, yavuze ati: “Biratuvuna cyane. Ariko tuzakomeza kurwana kugeza ubwo tuzabona ubutabera kuri Patrick.”

Urupfu rwa Lyoya rwazamuye amarangamutima menshi muri rubanda, rukongera gutuma hibazwa ku mikorere ya polisi, cyane cyane ku buryo ifata abirabura n’abakomoka mu bindi bihugu.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yahaye ikipe ya Simba SC indege yihariye izayifasha kujya muri Maroc
Next Article Abaturage ba Shingiro bateje imvururu kuri Gitifu ubwo yageragezaga gusenya inzu yubatswe ahagenewe ubuhinzi
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Abana 9 bavutse ari impanga kuri ubu bujuje imyaka 4 y’amavuko
May 10, 2025
Rayon Sports yanze gusesa amasezerano na Omborenga Fitina
May 10, 2025
Abantu bataye ukwemera bashishikarira Ubutunzi n’ikoranabuhanga – Papa Leo XIV
May 10, 2025
Miliyari zisaga 7000 ni zo ziteganyijwe mu mbanzirizamushinga y’itegeko rigena Ingengo y’Imari ya Leta ya 2025/2026
May 10, 2025
Bwa mbere abamurika imideli bagiye kugaragara muri Giants of Africa
May 9, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Ese koko Donald Trump Perezida wa Gatatu ukuze wayoboye Amerika yaba arwaye mu mutwe ?

Donald Trump, Perezida wa Gatatu ukuze wayoboye Amerika, yakorewe isuzuma ry’ubuzima bwe harimo n’ubwo mu mutwe, rya mbere kuva yatangira…

1 Min Read
AMAKURU

“IJambo ‘Ntibizongere Ukundi’ rigomba kuba isezerano ryubahirizwa na buri wese ndetse n’ahantu hose” – Perezida wa Kosovo

Madamu Vjosa Osmani-Sadriu, Perezida wa Kosovo, avuga ko ijambo 'Ntibizongere Ukundi' (Never again) rikwiye kuba intero ndetse n’ihame ryubahirizwa na…

1 Min Read
AMAKURU

Ntazinda Erasme wari meya wa Nyanza urukiko rwategetse ko afungurwa, umugore we yabigizemo uruhare

Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwanzuye ko Ntazinda Erasme wahoze ari Meya w’Akarere ka Nyanza, wari ukurikiranweho icyaha cy’ubushoreke no guta…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Nyakubahwa Prezida Paul KAGAME, ari mu bari bwitabire irahira rya Perezida wa Gabon

Abakuru b’ibihugu 16 barimo na Perezida Paul Kagame, bamaze kwemeza ko bazitabira ibirori byo kurahira kwa Perezida Gen. Brice Clotaire…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?