Umutwe wa M23 watangiye kugerageza gusatira Umujyi wa Uvira, uwa kabiri munini mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu bikorwa bisa n’ibyerekana ko ushobora kugerageza kuwufata
Guhera ku wa Kane, tariki ya 8 Gicurasi 2025, ingabo za M23 zatangiye kugaragara mu bice biri hafi y’uyu mujyi, birimo Katogota na Luvungi. Kuri uyu wa Gatanu, amakuru akomeje kugaragaza ko izi ngabo ziri gukomeza kwinjira mu bice bigize inkombe z’uyu mujyi, aho zishobora no kuwugota burundu mu minsi iri imbere.
Uvira ni umujyi uherereye ku nkombe z’ikiyaga cya Tanganyika. Uko ibintu bihagaze ubu, urinzwe n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), iz’igihugu cy’u Burundi, ndetse n’abarwanyi bo mu mitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo, bafatanyije mu guhangana n’umutwe wa M23.
Izi ngabo zahungiye mu mujyi wa Uvira nyuma yo kwirukanwa na M23 mu Mujyi wa Bukavu, uwa mbere munini muri Kivu y’Amajyepfo, mu bikorwa bya gisirikare biherutse gukorwa n’uyu mutwe.
Ibi bibaye mu gihe M23 iri mu biganiro n’ubutegetsi bwa Kinshasa biri kubera i Doha muri Qatar, bigamije gushaka umuti w’amakimbirane amaze imyaka itatu ari hagati y’impande zombi.
Kuba ibikorwa bya gisirikare bikomeje gukaza umurego mu gihe ibiganiro bikirimo, bituma hari ababona ko amahoro akiri kure n’ubwo hari intambwe igenda iterwa mu rugendo rwo kugerageza kubigeraho mu mahoro.