Itorero Grace Room Ministries riyoborwa na Pasiteri Julienne Kabanda ryambuwe ubuzima gatozi buryemerera gukorera mu Rwanda
kuri uyu wa 10 Gicurasi 2025, nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangaje ko rwambuye icyemezo cy’ubuzima gatozi Grace Room nka minisiteri ihuriwemo n’indi miryango, akaba ari icyemezo cyafashwe kubera kutubahiriza amategeko y’imiryango ishingiye ku myemerere.
RGB yanavuze kandi ko Grace Room Minisitiry yakunze gukora ibikorwa bijyanye no gusenga kandi bikaba bihabanye n’ibikorwa ndetse n’intego z’iyi minisiteri n’uko bigaragara mu mategeko shingiro yayo.
Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere, rwasabye imiryango yose ishingiye ku myemerere, ko igomba guha agaciro icyangombwa cy’ubuzima gatozi yahawe no gukurikiza ibiteganywa n’itegeko ndetse n’amabwiriza bigenga iyi miryango, ikagenzura neza ko ibikorwa byayo byose bijyanye n’intego nyamukuru yagaragajwe mu gihe cy’iyandikwa.
