Umwongereza w’imyaka 31 y’amavuko yabashije guterura igikombe cya mbere mu mateka ye nk’umukinnyi wabigize umwuga ku mugabane w’uburayi hamwe n’ikipe ye ya FC Bayern Munich yo mu Budage.
Uyu mukinnyi rurangiranwa utarigeze utwara igikombe na rimwe mu rugendo rwe rwo guconga ruhago nubwo yakiniye amakipe akomeye gusa ku mugabane w’uburayi haba mu Bwongereza no mu Budage, abashije guterura igikombe mu maboko ye nyuma y’imyaka isaga 26 kuko yatangiye gukina umupira w’amaguru kinyamwuga mu 1999.
Harry Edward Kane yavutse ku ya 28 Nyakanga 1993 i Walthamstow, i London, nyina yitwa Kim née Hogg naho se akitwa Patrick Kan. Ni umukinnyi wa FC Bayern Munich n’Ikipe y’igihugu y’u Bwongereza watangiriye urugendo rwo guconga ruhago mu 1999, ku myaka ye 7 yonyine muri Ridgeway Rovers. Aza kuva muri iyi kipe mu 2001 nta gikombe iyi kipe itwaye.
Yerekeje muri Arsenal nk’igerageza kuva muri uwo mwaka kugeza mu 2002 asubira muri Ridgeway Rovers ageza mu 2004 n’ubundi yongera kuyivamo nta mudari w’ishema umugiye mu ijosi.
Muri uwo mwaka yerekeje muri Watford muri uwo mwaka aho ikipe ya Tottenham spurs yaje kumubenguka maze ahita yerekeza muri iyi kipe n’ubundi mu 2004.
Yakomeje kuba umukinnyi w’iyi kipe kugeza mu 2023 n’ubwo bajyaga bamutiza mu yandi makipe aho yatijwe amakipe arimo: Leyton Orient mu 2011, Millwall mu 2012–2013, Norwich City mu 2013 ndetse na Leicester City n’ubundi muri uwo mwaka.
Kuva muri uwo mwaka wa 2013 yagarutse muri Tottenham Spurs aba umukinnyi mwiza gusa we n’iyi kipe habe n’agakombe na kamwe bigeze bamanika kugeza ubwo yayivuyemo muri 2023 ubwo yafataga icyemezo cyo kuva mu Bwongereza akerekeza mu Budage muri FC Bayern Munich aho atwaranye n’iyi kipe igikombe cya Bundesliga Shampiyona y’u Budage
Ni nyuma yo gutsinda Ikipe ya Borussia Mönchengladbach kuri uyu wa 10 Gicurasi 2025 ibitego 2 ku busa ibitego byatsinzwe n’uyu Harry Kane ku munota wa 31 ndetse mugenzi we baturukanye mu bwongereza Michel Olise, dore ko we yakiniraga Crystal Palace F.C.
Igikombe atatwaranye n’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza mu byiciro by’imyaka itandukanye ndetse no mu ikipe nkuru, abashije kugiterurira i Munich.



