Ndayambaje Idrisa, w’imyaka 23, ari mu maboko y’inzego z’umutekano akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka itanu y’amavuko. Ubu afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza, mu Karere ka Musanze
Nk’uko bivugwa n’umubyeyi w’uwo mwana, Mukankuranga Janviere w’imyaka 70, byabaye ubwo yari yohereje umwuzukuru we kuri santere kumugurira ibintu byoroheje. Nyuma yo gutegereza igihe kirekire uwo mwana ntiyagaruka, bituma atangira kumushakisha.
Yagize ati: “Nari namutumye kuri santere, ndamubura, nyuma y’igihe tumushakira mu bice bitandukanye tumusanze mu murima dusanzwe duhingamo itabi. Dusanga Ndayambaje aryamye hejuru y’umwana, aho akimara kutubona yahise ahunga, ariko nyuma aza gufatwa. Ndashaka ubutabera kuri uyu mwana.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco, yemeje iby’iri hohoterwa, avuga ko umwana yahise ajyanwa kwa muganga kugira ngo yitabweho byihuse, mu gihe iperereza rikomeje.
SP Mwiseneza yongeyeho ko Polisi y’u Rwanda yashyize imbere ingamba zikaze zo guhangana n’ihohotera rikorerwa abana, cyane cyane irishingiye ku gitsina, asaba abaturage gukomeza gutanga amakuru kugira ngo ababikora bagezwe imbere y’ubutabera.
Ubu Ndayambaje Idrisa ari mu maboko ya Polisi mu gihe inzego z’ubugenzacyaha zikomeje gukora iperereza kugira ngo dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.