igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Umusore w’imyaka 23 afungiwe gukekwaho gusambanya umwana w’imyaka 5 i Musanze
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Umusore w’imyaka 23 afungiwe gukekwaho gusambanya umwana w’imyaka 5 i Musanze
AMAKURU

Umusore w’imyaka 23 afungiwe gukekwaho gusambanya umwana w’imyaka 5 i Musanze

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 12, 2025 4:32 pm
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Ndayambaje Idrisa, w’imyaka 23, ari mu maboko y’inzego z’umutekano akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka itanu y’amavuko. Ubu afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza, mu Karere ka Musanze

Nk’uko bivugwa n’umubyeyi w’uwo mwana, Mukankuranga Janviere w’imyaka 70, byabaye ubwo yari yohereje umwuzukuru we kuri santere kumugurira ibintu byoroheje. Nyuma yo gutegereza igihe kirekire uwo mwana ntiyagaruka, bituma atangira kumushakisha.

Yagize ati: “Nari namutumye kuri santere, ndamubura, nyuma y’igihe tumushakira mu bice bitandukanye tumusanze mu murima dusanzwe duhingamo itabi. Dusanga Ndayambaje aryamye hejuru y’umwana, aho akimara kutubona yahise ahunga, ariko nyuma aza gufatwa. Ndashaka ubutabera kuri uyu mwana.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco, yemeje iby’iri hohoterwa, avuga ko umwana yahise ajyanwa kwa muganga kugira ngo yitabweho byihuse, mu gihe iperereza rikomeje.

SP Mwiseneza yongeyeho ko Polisi y’u Rwanda yashyize imbere ingamba zikaze zo guhangana n’ihohotera rikorerwa abana, cyane cyane irishingiye ku gitsina, asaba abaturage gukomeza gutanga amakuru kugira ngo ababikora bagezwe imbere y’ubutabera.

Ubu Ndayambaje Idrisa ari mu maboko ya Polisi mu gihe inzego z’ubugenzacyaha zikomeje gukora iperereza kugira ngo dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Amb. Olivier Nduhungirehe mu ruzinduko rw’akazi i Hongiriya
Next Article Bwiza yabeshywe kugurirwa album ye ntanumwe urayishyura mu bayiguze
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Perezida Ramaphosa yahakanye amakimbirane na Perezida Kagame, ashimangira uruhare rwa Afurika mu gushaka amahoro muri DRC
May 12, 2025
Polise y’u Rwanda yemeje ko yataye muri yombi umusekirite wagaragaye atega umuntu kuri sitade
May 12, 2025
Bwiza yabeshywe kugurirwa album ye ntanumwe urayishyura mu bayiguze
May 12, 2025
Umusore w’imyaka 23 afungiwe gukekwaho gusambanya umwana w’imyaka 5 i Musanze
May 12, 2025
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Amb. Olivier Nduhungirehe mu ruzinduko rw’akazi i Hongiriya
May 12, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Yahise afungwa nyuma yo kubwira Yesu ko yiyogoshesha.

Muri Indonesia umuntu ukoresha urubuga rwa Tiktok ruri muzikunzwe cyane muri iyi minsi yatawe muri yombi nyuma yo gushira amashusho…

1 Min Read
AMAKURU

Perezida Donald Trump atangaje ko u Rwanda na RDC bigiye Kubona amahoro arambye

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC)…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

FCC yasabye abanye-Congo kwamagana ijyanwa mu nkiko rya Kabila

FCC, Ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riri gushishikariza  Abanye-Congo kwamaganira kure umugambi Leta ifite…

2 Min Read
AMAKURU

Rutsiro: Umwarimu w’imyaka 36 arahigishwa uruhindu nyuma yo gukekwaho gusambanya umwana w’imyaka 9

Umwarimu w’imyaka 36 usanzwe yigisha ku Rwunge rw’Amashuri rwa Rugamba, ruherereye mu Karere ka Rutsiro, arahigishwa uruhindu nyuma yo gukekwaho…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?