igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Amerika n’u Bushinwa byemeranyije kugabanya imisoro y’ubucuruzi mu rwego rwo koroshya ubuhahirane
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Amerika n’u Bushinwa byemeranyije kugabanya imisoro y’ubucuruzi mu rwego rwo koroshya ubuhahirane
AMAKURUMU MAHANGA

Amerika n’u Bushinwa byemeranyije kugabanya imisoro y’ubucuruzi mu rwego rwo koroshya ubuhahirane

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 13, 2025 10:35 am
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Binyuze mu masezerano yo kugabanya imisoro bagiranye ku wa 12 Gicurasi 2025, ibihugu bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bushinwa, byiyemeje kugabanya imisoro biheruka gutumbagiza mu rwego rwo koroshya ubuhahirane hagati y’impande zombi.

Kuva Donald Trump yarahirira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika nka Perezida wa 47, tariki 20 Mutarama 2025, yahise atangiza intambara y’ubucuruzi hagati ya Amerika n’u Bushinwa, kuko muri Gashyantare yatangiye kuzamura umusoro w’ibicuruzwa bituruka mu Bushinwa, awugeza ku gipimo cya 245% muri Mata.

U Bushinwa na bwo ntibwigeze burebera kuko bwahise bugerera Trump mu kebo yabugereyemo, maze bufata umwanzuro w’uko ibicuruzwa biva muri Amerika, bizamurirwa umusoro ukagezwa ku gipimo cya 145%, bunandikira Umuryango Mpuzamahanga w’Ubukungu (WTO), buwusaba kwinjira muri icyo kibazo ugatanga ubutabera.

Iki gihugu kandi cyashyize ibigo 11 by’ubucuruzi by’Abanyamerika ku rutonde rw’ibitizewe, bitewe n’uko bishinjwa kugirana ubufatanye mu bya gisirikare na Leta ya Taiwan.

U Bushinwa bwanashyize ibigo 16 by’Abanyamerika, ku rutonde rw’ibizajya bihozwaho ijisho mu gihe byohereza ibicuruzwa i Beijing.

Ku wa Mbere tariki 12 Gicurasi 2025, nibwo i Geneva mu Busuwisi hahuriye abayobozi ku mpande zombi, aho Amerika yari ihagarariwe na Minisitiri w’Imari wa Amerika, Scott Bessent, hamwe na Jamieson Greer uhagarariye Amerika mu rwego rw’ubucuruzi, baganiriye na Minisitiri w’Intebe wungirije w’u Bushinwa, He Lifeng, bakumvikana ko impande zombi zoroshya iyi misoro mu gihe cy’iminsi 90.

Impande zombi zagaragaje ko iyi misoro yari yarorohejwe mbere, iyo Amerika yashyizeho isubizwa ku 145%, iyo u Bushinwa nabwo bukayisubiza ku 125%.

Impande zombi zemeranyije kugabanya uyu musoro ho 115% mu minsi 90, mu gihe zikomeje ibiganiro bigamije kunoza ubuhahirane.

Bivuze ko muri iyi minsi, ibicuruzwa biva mu Bushinwa bizajya bicibwa umusoro wa 30%, ibiva muri Amerika bicibwe 10%.

Perezida Trump aheruka kuvuga ko afite icyizere cy’uko umubano n’u Bushinwa ku bucuruzi uzagenda neza, kandi ko imisoro yashyizweho izagabanuka cyane, ariko ntigere kuri zeru.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article RISA yagaragaje imbogamizi ikomeye idindiza umushinga w’indangamuntu y’ikoranabuhanga
Next Article Uzabakiriho w’i Gicumbi arakataje mu korora amasazi
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURUIMIKINOMU MAHANGA

EUROPA LEAGUE: Man U iteye intambwe ya mbere igana ku mukino wa nyuma

Mu mukino ubanza wa ½ k’irangiza mu irushanwa rya UEFA Europa League ikipe ya Athletic Club de Bilbao yo mu…

1 Min Read
AMAKURU

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yashinjwe kwivanga mu itorwa rya Papa mushya aho ashaka ko Umu-Cardinal w’Umufaransa ariwe wazatorwa

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, bikomeje kuvugwa ko ari kugerageza gushaka kugira uruhare mu itorwa rya Papa mushya, aho ashaka…

1 Min Read
AMAKURU

Ihuriro rya AFC/M23 ryasabye ingabo za SADC kuva mu mujyi wa Goma vuba na bwangu

Ihuriro rya AFC/M23 ryashinje ingabo za SADC kugira uruhare mu gitero giherutse kubagabwaho mu mujyi wa Goma, babasaba guhita basohoka…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Museveni asanga Ukraine Ishukwa n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi

Intamabara ikomeje guhanganisha U Burusiya na Ukraine mu mboni za Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, abona ko abo mu…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?