Mu ijoro ryakeye rishyira kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Gicurasi 2025, polisi yo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali yataye muri yombi abagabo babiri bari bafite udupfunyika tw’urumogi 93.
Ni amakuru yemejwe n’Umuvugizi wa polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire. Avuga ko abatawe muri yombi bakekwaho gutunda ibiyobyabwenge. Umuvugizi wa polisi yatangaje ko mu bafashwe harimo Habimana Djuma w’imyaka 49 n’undi w’imyaka 51.
CIP Gahonzire, Umuvugizi wa polisi mu Mujyi wa Kigali, yagize ati: “Uyu yafashwe afite urumogi udupfunyika 89 naho Uwitwa Ntirenganya Félicien w’imyaka 51 yafatanywe udupfunyika 4. Ifatwa ry’aba bagabo ryaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.”
Abafashwe n’ibyo bafatanywe bafungiye kuri Sitasiyo ya Rusororo mu Karere ka Gasabo kugira ngo bakorerwe dosiye bityo ngo na yo iregerwe Urukiko.
Polisi yibutsa abacuruza, abakwirakwiza n’abanywa ibiyobyabwenge ko bakwiye kubizinukwa burundu, kuko nta cyiza bibagezaho uretse guhomba, gusigira ubukene imiryango yabo ndetse no gufungwa.
CIP Gahonzire akomeza avuga ati: “Turasaba abaturage gukomeza gutanga amakuru ku bantu bazi ko bacuruza urumogi cyangwa n’ibindi biyobyabwenge bityo bafatwe kuko bagira uruhare mu kwangiza ubuzima bw’abaturarwanda.”
Ingingo ya 263 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu irenze miliyoni 20 Frw ariko atarenze miliyoni 30 Frw, ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye harimo n’urumogi.
