igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Menya byinshi byihariye ku Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi (Marine)
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Menya byinshi byihariye ku Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi (Marine)
AMAKURUPOLITIKE

Menya byinshi byihariye ku Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi (Marine)

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 13, 2025 3:09 pm
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
Ibyo wamenya ku ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi
SHARE

Ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi, ni rimwe mu ya Polisi y’u Rwanda, benshi babona iyo ryiyambajwe igihe habaye impanuka yo mu mazi. Ni ishami ryujuje imyaka 20 rishinzwe. Hagaragajwe byinshi kuri iri shami ry’uru rwego rushinzwe umutekano w’abantu n’ibyabo.

Nubwo u Rwanda ari igihugu kidakora ku nyanja, gifite ibiyaga, inzuzi n’imigezi biri hirya no hino, bigizwe n’amazi yifashishwa mu buryo butandukanye burimo ingendo, uburobyi, ubukerarugendo, ubushakashatsi n’ibindi, bikenera ingamba zihoraho kugira ngo bikorwe mu ituze n’umutekano.

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi (Rwanda Water Resources Board) gitangaza ko ubuso bw’igihugu bungana na kilometero kare 2143 ari amazi, byumvikana neza ko amazi afata ahantu hanini kandi hahurira abantu benshi umunsi ku munsi mu bikorwa bitandukanye.

Mu rwego rwo kubungabunga umutekano w’amazi n’ibyo bikorwa biberamo, Polisi y’u Rwanda nk’uko ifite amashami atandukanye afasha mu gutanga umutekano w’abantu n’ibyabo; yashyizeho Ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi (Marine Unit) hagamijwe gucunga umutekano w’abakoresha amazi, ibikorwaremezo n’ibindi bikorwa byo mu mazi.

Muri iyi nkuru tugiye kuganira ku mavu n’amavuko n’imikorere y’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi, rifite icyicaro mu karere ka Rutsiro.

Amavu n’amavuko y’Ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi

Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi ryashinzwe mu mwaka wa 2005, rije gukemura ibibazo byaberaga mu mazi n’ibindi byakekwaga ko bishobora guhungabanya umutekano. Ryagiyeho ryitezweho gutanga umutekano w’abaturarwanda n’ibyabo mu mazi ndetse n’ibiyakikije; rikaba rimaze imyaka 20 rikora.

Ryashyizweho nyamukuru rifite inshingano zo kubungabunga umutekano w’abantu n’ibintu byabo mu mazi; gucunga umutekano w’ibikorwaremezo mu mazi n’inkengero zayo, gutabara abari mu kaga no kureba ko amategeko n’amabwiriza byubahirizwa ku bakoresha amazi.

Gufasha abantu bagenda mu mazi, gufasha abakora ubushakashatsi mu mazi, gukemura ibibazo abakora umwuga w’uburobyi bahura nabyo, kugenzura abatwara abantu mu mazi (abasare) ko bubahiriza ibisabwa mu rwego rwo guca akajagari no kugenza ibyaha bibera mu mazi n’ibindi.

Iri shami ryatangiranye ubuhe bushobozi?

Nk’andi mashami yose ya Polisi, iri shami naryo ryatangiranye ubushobozi buke kuko nta gihe kinini cyari gishize Polisi y’u Rwanda ishinzwe, birumvikana neza ko yari ikiyubaka ari nayo mpamvu iri shami ryatangiranye ubushobozi budahagije.

Ryatangiranye abapolisi 35 bakoreraga kuri Sitasiyo imwe yabarizwaga ku cyicaro gikuru cy’iri shami i Rutsiro. Icyo gihe kandi basabwaga gukorera mu biyaga byose no mu migezi bakoreramo ubu, bafite amato atanu (5) gusa yo mu bwoko bwa Zodiaka, nta n’ibindi bikoresho bafite byihariye byifashishwa mu gutabara abahuye n’impanuka zo mu mazi.

Iyo habaga ikibazo mu mazi kugera ku bahuye nacyo byabaga bigoye kuko wasangaga hari igihe batabazwa n’abantu barenga batanu kubatabarira rimwe bikagorana. Ikindi abantu bakoraga ibyaha bitandukanye mu mazi, byabaga bigoye kugira ngo abahohotewe, Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi ribatabare vuba.

Ikindi kandi iri shami ryari rinashinzwe gukumira abambutsa magendu n’ibiyobyabwenge banyuze mu nzira zo mu mazi. Mu itangira kubera ubuke bw’abapolisi n’ibikoresho bidahagije gukumira ibyo byaha byabaga bigoye.

Amahugurwa ahabwa umupolisi wo mu Ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi

Umupolisi ushinzwe amahugurwa mu ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi, Chief Inspector of Police (CIP) Vincent Ntamahungiro, avuga ko umupolisi uwo ariwe wese atajya muri iri shami ngo ahite atangira gukora akazi kaho, ahubwo hari amahugurwa y’ibanze babanza kumutegurira.

Aragira ati: “Iyo twakiriye umupolisi mushya uje muri iri shami yaba uturutse mu yandi mashami cyangwa usoje amahugurwa yo kwinjira muri Polisi y’u Rwanda, ntabwo aza ngo ahite atangira akazi, hari amahugurwa y’ibanze tubanza kumutegurira, amuha ubumenyi n’ubushobozi kugira ngo abashe gukorera muri iri shami.”

CIP Ntamahungiro avuga ko muri ayo mahugurwa y’ibanze babaha harimo; kubanza kumenya inshingano n’ibyo iri shami rikora, amasomo ajyanye no koga, amasomo yerekeranye n’ubumenyi mu bijyanye n’amazi, uburyo bwo kwirwanaho no kurwana ku bandi mu gihe habaye kurohama cyangwa ikindi kibazo mu mazi n’amasomo ajyanye n’uko bazimya inkongi.

Akomeza avuga ko babaha amasomo y’uburyo batanga ubutabazi bw’ibanze k’uwahuye n’impanuka mu mazi, uburyo bakoresha imbunda mu gihe bari mu mazi, kumenya uko moteri y’ubwato ikora n’uburyo bayikora mu gihe igize ikibazo; isomo ry’uko bagendera mu mazi, isomo rijyanye n’imyitwarire iranga umupolisi uri mu kazi k’iri shami n’isomo ryo gutwara ubwato.

Ayo niyo masomo y’ibanze abanza guhabwa umupolisi wese ugiye muri iri shami ndetse uko agenda amaramo igihe niko akomeza guhabwa n’andi mahugurwa yisumbuyeho.

Kwiyubaka kw’ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi Assistant Commissioner of Police (ACP) Charles Butera, avuga ko mu myaka 20 ishize iri shami rigiyeho, uko igihugu cyagiye cyiyubaka ari nako Polisi yagiye nayo itera imbere inazamura ubushobozi bw’amashami yayo.

ACP Butera avuga ko kugeza ubu iri shami ryiyubatse ku buryo bugaragara kuko ryavuye kuri Sitasiyo imwe ryatangiranye rifungura izindi icyenda rikaba rifite izigera ku 10 zikorera hirya no hino mu gihugu hose mu biyaga n’imigezi ndetse zikinongerwa, bavuye ku bapolisi 35 barenga 150 bakorera kuri ayo masitasiyo atandukanye, bavuye ku mato 5 batangiranye ubu bakaba bageze ku mato arenga 15 kandi agezweho.

Yagize ati: “Muri rusange umutekano wo mu mazi wifashe neza, ibikoresho n’abapolisi byariyongereye kandi birakiyongera dushingiye ku bushobozi bw’igihugu uko bugenda bwiyongera.”

Ese iri shami rikorera mu bihe biyaga n’imigezi?

Iri shami nk’uko twabivuze rifite Sitasiyo zigera ku icumi zikorera mu bice bitandukanye by’igihugu ari byo; Nkora ari naho ku cyicaro gikuru cy’iri shami, Nkombo, Nyamyumba, Burera, Ruhondo, Gashora, Mugesera, Muhazi, Ihema na Rusumo.

Ku buryo buhoraho, iri shami rikorera mu biyaga 14 n’umugezi umwe. Ibyo biyaga ni Kivu iherereye mu Ntara y’Iburengerazuba, Burera na Ruhondo biherereye mu Ntara y’Amajyaruguru, mu Ntara y’Iburasirazuba rikorera mu biyaga bya Muhazi, Ihema, Rwakibare, Mugesera, Mirayi, Rumira, Gaharwa, Kirimbi, Rweru, Gashanga, Kidogo n’umugezi w’Akagera.

Ku buryo budahoraho, ni ukuvuga ahatari abapolisi bahaba umunsi ku wundi, bakorera mu biyaga 20 n’imigezi 7, aribyo; Sake, Birira, Nasho, Mpanga, Cyambwe, Cyohoha y’epfo, Cyohoha ya ruguru, Rwakigeri, Kagese, Shakani, Birengero, Murambya, Murambi, Kivumba, Hago, Gishanju, Mihindi na Rwanyakizinga byose bihereye mu Ntara y’Iburasirazuba.

Mu Majyepfo bakorera mu mugezi w’Akanyaru; mu Majyaruguru bakorera mu mugezi wa Mukungwa, mu Burengerazuba bakorera mu migezi ya Karago, Sebeya, Koko na Rusizi; undi mugezi bakoreramo ni uwa Nyabarongo.

Uko imikoranire y’iri shami n’abaturage ihagaze 

Umuyobozi w’iri shami, ACP Butera avuga ko iri shami rifite imikoranire myiza hagati yaryo n’abaturage bakoresha amazi nk’abarobyi, abatwara abagenzi mu mazi, abagenzi ndetse n’abakora ibikorwa by’ubukerarugendo cyangwa ubushakashatsi; hakiyongeraho n’abaturiye ayo mazi haba mu kubakangurira kwirinda gusatira inkombe z’amazi mu gihe bari mu bikorwa by’ubuhinzi.

Yagize ati: “Imikoranire yacu n’abaturage ihagaze neza, kuko ntabwo ushobora gukora udakoranye n’abaturage kuko dukorera abaturage dukorana nabo ku nyungu zabo cyane ko natwe dukomoka muri abo baturage. Niyo mpamvu tugomba gukorana nabo umunsi ku wundi, icyiza kibirimo nabo usanga batwiyumvamo batatwishisha bityo imikoranire ikagenda neza binyuze mu gutanga amakuru atuma tubasha gukumira no kugenza ibyaha byakorewe mu mazi n’impanuka kuko iri shami rifite n’izo nshingano.”

Umwe mubaturage twaganiriye uturiye ikiyaga cya Kivu mu murenge wa Kigeyo, akarere ka Rutsiro, witwa Nsengiyumva Jean Baptiste, usanzwe ari na Perezida w’abarobyi baroba isambaza muri icyo kiyaga, avuga ko mbere iri shami rya Polisi ritaraza habaga uburobyi budafututse kandi habagamo ibisambo bifite intwaro gakondo byabatakaga bikabambura.

Yagize ati: “Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi rimaze kugera mu kiyaga cya Kivu, byaratworoheye cyane kuko kuri ubu ibyo bisambo iyo bipanze kuba byajya kwiba abarobyi turabimenya tugatangira amakuru ku gihe Polisi ikorera mu mazi ikaza ikabafata, bagakurikiranwa.”

Nsengiyumva avuga ko bashimira ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi cyane kuko ritaraza wasangaga mu metero 50 uvuye ku kiyaga abaturage barazigaruriye, bakavogera inkombe bahingamo ariko aho Polisi iziye yarabigishije ubu ntawe ukihahinga kandi n’abarobaga bakoresheje imitego y’inzitiramibu yica insambaza n’ifi ntoya barigishijwe abinangiye bakayamburwa.

Uyu muturage ashimira Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi, kuko baherutse no kwibwa moteri z’ubwato, abapolisi bakorera muri iri shami rikaza kubafata bagasubizwa izo moteri bari bibwe, aboneraho no gushishikariza abijandika mu byaha kubivamo bagakorera hamwe, bagaterana inkunga biteza imbere cyane ko amazi ari umutungo kamere w’abaturarwanda.

Mukamazera Florida, umuyobozi w’ihuriro ry’abarobyi mu karere ka Rubavu, rigizwe n’amakoperative 8 afite abanyamuryango barenga 450, avuga ko mu gihe baba barimo baroba cyangwa bacuruza insambaza barobye nta kibazo bagira cy’umutekano kuko bakorana neza na Polisi ishinzwe umutekano wo mu mazi.

Yagize ati: “Abagerageje kutubahiriza gahunda y’uburobyi bitwa ba rushimusi, dutanga amakuru Polisi ikabafata. Badufasha no kugenzura ko abakora umurimo w’uburobyi bafite ubwato bwujuje ubuziranenge ku buryo butabaroha, ko bafite amajaketi yabugenewe yabatabara mu gihe habaye umuraba cyangwa barohamye, ubwishingizi, gutwara umubare wagenwe ndetse ugize ikibazo runaka akadutabaza nka koperative natwe tukiyambaza Polisi.”

Ibyaha bikunda kugaragara mu nzira z’amazi ni ibihe?

Umuyobozi w’ishami ry’umutekano wo mu mazi, ACP Butera avuga ko n’ubwo ishusho y’umutekano mu mazi ihagaze neza mu biyaga no mu migezi byo mu Rwanda hari ibyaha bikigaragara.

Ati: “Mu byaha bikunze gukorerwa mu mazi harimo; kuroba binyuranyije n’amategeko, amakimbirane hagati y’abarobyi, abasagararira inkombe z’ibiyaga bakangiza ibidukikije, gukubita no gukomeretsa bibereye mu mazi, kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko no kwambutsa magendu. Ibyo byaha, dufite ingamba zo kubikumira mu gukorana n’abaturage kuko tutagera aho ariho hose baduha amakuru.”

ACP Butera avuga ko iri shami rifite inshingano zihoraho zo gukomeza kurwanya no gukumira ibyo byaha no kubigenza ibungabunga umutekano w’abantu n’ibyabo ndetse igatanga n’ubutabazi mu gihe habayeho impanuka mu mazi haba mu gutabara abarohamye cyangwa ibintu byabo byarohamye.

mpanuka zikunze kugaragara mu mazi n’ikizitera

Umuyobozi w’ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi, avuga ko impanuka zikunze kugaragara mu mazi, ari ukurohama kw’abantu n’ibintu bikunze guterwa no gukoresha amazi ku bantu bamwe na bamwe badafite ubumenyi buhagije cyangwa ntibubahirize amabwiriza n’amategeko agenga abakoresha amazi.

Indi mpanuka ishobora guterwa no gupfa kwa moteri y’ubwato cyangwa kuba yashiramo lisansi bikaba byatuma ubwato bugira ikibazo abarimo bakaba barohama, biturutse kutagenzura k’utwaye ubwato mbere yuko ahaguruka.

Ingamba zafashwe mu rwego rwo kwirinda impanuka zo mu mazi

ACP Butera avuga ko iri shami ryafashe ingamba zo kujya bahugura binyuze mu nama no mu makoperative abakoresha amazi uburyo bw’imikoreshereze yayo, ntibibe byateza impanuka; ingamba zo kongera umubare w’abapolisi n’ibikoresho ndetse n’ubumenyi bwo kubikoresha.

Avuga ko kandi hafashwe ingamba zo gukorana n’abarobyi n’abatwara abagenzi mu bwato mu kujya bagenzura ababikora mu buryo bunyuranyije n’amategeko bakihutira kubimenyesha Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi.

Bashyizeho umurongo utishyurwa wa 110 ukora igihe cyose ku buryo uhuye n’ikibazo yawuhamagara atabaza.

Iri shami iyo hari uritabaje ubundi rihagera mu gihe kingana iki?

ACP Butera avuga ko igihe bagerera aho babatabarije, ngo biterwa n’impamvu zitandukanye; urugendo uko rureshya, uko amazi ameze n’ubwoko bw’ubwato bakoresheje, ariko muri rusange bahagera hagati y’iminota 10 na 30.

Urwego iri shami rigezeho ryiyubaka n’icyerekezo rifite

ACP Butera avuga ko kugeza uyu munsi ubushobozi bw’iri shami ry’umutekano wo mu mazi rihagaze neza kuko ubu bafite amato agezweho n’umubare w’abapolisi wiyongereye.

Mbere nta bogeraga hasi mu mazi (divers) bagiraga ariko ubu barahari benshi barimo n’ab’igitsina gore, ikindi bavuye kuri sitasiyo imwe, ubu bakaba bageze kuri Sitasiyo 10 bagikomeza no kongera izindi ngo barusheho kwegera abaturage ari nako bijyanye na kwa kwiyubaka.

Akomeza agira ati: Dufite icyerekezo cyo kongera ibikoresho, tukabyinjiza no mu ikoranabuhanga uko ubushobozi bw’igihugu bugenda buboneka, tukaba dufite gahunda yo kuzatangira gukoresha utudege tutagira abapilote (Drones), amato akajya agenda agiye gukemura ibibazo, ariko amakuru twayahawe n’ibyo bikoresho by’ikoranabuhanga.”

Ubutumwa bugenewe abaturarwanda bakoresha amazi

ACP Butera avuga ko muri rusange ubutumwa baha abaturarwanda bakoresha amazi n’abatayakoresha ariko bafite bagenzi babo bayakoresha, ari uko bakomeza gufatanya na Polisi y’u Rwanda mu kubungabunga umutekano kugira ngo iterambere ry’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage irusheho gutera imbere.

Yagize ati: “Ibyo bazabikora binyuze mu guhanahana amakuru ku gihe afasha mu gukumira ibyaha ndetse no mu gihe byabaye bagakomeza kudufasha mu kubigenza. Icy’ingenzi ntabwo ari ukubigenza, ibyiza ni uko dukumira ibyaha bakagira umutekano usesuye, kuko iyo twatangiye kubigenza haba hari umutekano w’abantu cyangwa w’ibintu wahungabanye.”

Yavuze ko basaba abasare kujya batwara umubare w’abagenzi cyangwa ibintu byagenwe gutwarwa mu bwato, gutwara bafite ubwishingizi, gutwara abagenzi bambaye amakoti ya bugenewe (life jacket) kandi yujuje ubuziranenge, abarinda kurohama ndetse abasare n’abarobyi bagakorera mu makoperative.

Barasabwa kugenzura ko moteri irimo amavuta cyangwa nta kibazo ifite mbere y’uko bafata urugendo, kwirinda kwambutsa magendu n’ibiyobyabwenge, kwibuka gushyiramo inyunganizi (ingashya) bakwifashisha mu gihe moteri y’ubwato yaba igize ikibazo no kujya batanga amakuru mbere y’uko impanuka n’ibyaha biba.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Mu gihugu cya Mexique umukandida ku mwanya wa Meya yishwe yiyamamaza Mexico: Umukandida yishwe ari mubikorwa byo kw’iyamamariza kuba Meya w’umujyi
Next Article Ambasaderi Gen. Patrick Nyamvumba yashyikirije Perezida wa Seychelles impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

APR FC yasezereye umutoza Darko Nović n’abungiriza be
May 13, 2025
Ambasaderi Gen. Patrick Nyamvumba yashyikirije Perezida wa Seychelles impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda
May 13, 2025
Ibyo wamenya ku ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi
Menya byinshi byihariye ku Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi (Marine)
May 13, 2025
Mu gihugu cya Mexique umukandida ku mwanya wa Meya yishwe yiyamamaza
Mexico: Umukandida yishwe ari mubikorwa byo kw’iyamamariza kuba Meya w’umujyi
May 13, 2025
Gasabo: Abagabo babiri bafatanywe udupfunyika tw’urumogi 93
Police yo mu Karere ka Gasabo yataye muri yombi abagabo babiri bafatanwe udupfunyika tw’urumogi
May 13, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Nyagatare: Umuyobozi wa Ibuka Bimenyimana Jean de Dieu arifuza ubufatanye kugira ngo imiryango 153 itarabona amacumbi iyabone

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Nyagatare, Bimenyimana Jean de Dieu, avuga ko n’ubwo hakozwe byinshi bigamije gufasha abarokotse Jenoside…

3 Min Read
AMAKURU

Guverinoma y’u Rwanda mu bufatanye bushya n’isosiyete E7 Group yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu

U Rwanda rwagiranye amasezerano mashya na sosiyete yo mu bihugu by'abarabu iyi sosiyete ikaba izwi cyane mu gutanga service y'icapiro…

1 Min Read
AMAKURU

Imyaka mirongo itatu niyo Moses ashobora gufungwa

Turahirwa Moses yemeye icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, ubushinjacyaha bumusabira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo Mu iburanisha ryabaye mu gitondo cyo kuri…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Perezida Trump na Zelensky bagiranye ikiganiro kidasanzwe cy’amateka

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, na mugenzi we wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, bagiranye ikiganiro cyihariye cyasobanuwe nk'icy'amateka,…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?