igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Amavubi U20 y’Abangavu ashobora kwitabira igikombe cy’Isi 2026
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Amavubi U20 y’Abangavu ashobora kwitabira igikombe cy’Isi 2026
AMAKURU

Amavubi U20 y’Abangavu ashobora kwitabira igikombe cy’Isi 2026

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 14, 2025 8:06 pm
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abangavu batarengeje imyaka 20, izwi nka Amavubi U20, yakomeje urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Pologne, nyuma yo gusezerera Zimbabwe mu mikino y’ijonjora rya mbere

Mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku wa Gatatu tariki ya 14 Gicurasi 2025, Amavubi U20 yanganyije na Zimbabwe 0-0. Uyu mukino wakurikiye uwo ku wa 11 Gicurasi aho u Rwanda rwari rwatsinze Zimbabwe ibitego 2-0, bituma rukomeza mu cyiciro gikurikira n’igiteranyo cya 2-0.

Mu mukino wo kuri uyu wa Gatatu, u Rwanda rwatangiye rufite inyota yo gutsinda, rwotsa igitutu ikipe ya Zimbabwe binyuze ku basatirizi bayo barimo Mutuyimana Sandrine na Ishimwe Darleine. Nubwo babashije kwinjira kenshi mu rubuga rw’amahina rw’abanya-Zimbabwe, abakinnyi nka Gisubizo Claudette na Gikundiro Scholastique bananiwe gushyira umupira mu izamu.

Amavubi yakomeje kugaragaza uguhuza mu kibuga hagati, by’umwihariko ku bakinnyi barindwi babanzamo basanzwe bakinira APR WFC: Maombi Joana (umunyezamu), Ihirwe Regine, Ndayizeye Chance (kapiteni), Uwase Fatima, Uwase Bonnette, Mutoni Jeannette na Gisubizo Claudette. Aba biyongeragaho abakinnyi barimo Ishimwe Darleine wa Forever WFC, Gikundiro Scholastique wa Rayon Sports, Mutuyimana Sandrine wa Inyemera WFC na Niyubahwe Amina wa Police WFC.

Amavubi yakomeje gusatira, abona kufura enye ariko Scholastique ntiyazibyaza umusaruro, kuko umunyezamu wa Zimbabwe, Cotilda Chirinda, yagaragaje ubuhanga bwinshi.

Mu gice cya kabiri, Zimbabwe yazanye imbaraga nshya, bituma umutoza w’u Rwanda, Cassa Mbungo André, akora impinduka azana Kabavuke Fiona (Kamonyi WFC) mu kibuga, asimbura Ishimwe Darleine kugira ngo bongere imbaraga mu kibuga hagati.

Ku munota wa 86, u Rwanda rwabonye igitego cy’umutwe cyatsinzwe na Gisubizo Claudette kuri koruneri yari itewe na Ihirwe Regine, ariko abasifuzi bavuga ko yari yaraririye, bituma igitego kitemerwa.

Umukino warangiye ari 0-0, ariko u Rwanda rubona itike yo gukomeza kubera intsinzi y’ibitego 2-0 rwari rwarabonye mu mukino ubanza. Ubu Amavubi U20 azahura na Nigeria mu cyiciro gikurikira mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Abarwanyi ba Wazalendo na AFC/M23 bongeye gukozanyaho
Next Article Mali: Bahagaritse ibikorwa byose by’imitwe ya politike
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURUIMIKINOMU MAHANGA

PSG : Yifatanyije n’u Rwanda #Kwibuka31

Ikipe yo mu mugi wa Paris mu Bufaransa, Paris Saint Germain isanzwe ifitanye imikoranire n'u Rwanda binyuze muri Visit Rwanda…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Ubwoba bwatashye i Uvira nyuma y’amakuru y’uko hari abarwanyi bagiye kuyifata

Mu mujyi wa Uvira no mu bice bihaturiye, abaturage bari mu bwoba bukabije nyuma y’uko havuzwe amakuru y’uko abarwanyi bo…

4 Min Read
AMAKURUUncategorized

RIB yataye muri yombi umugore ukurikiranyweho kwica uruhinja yari amaze kubyara

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umugore witwa Abizera Marie Assoumpta w’imyaka 27, ukomoka mu Karere ka Muhanga,…

2 Min Read
AMAKURU

Rurageretse hagati ya Nick Cannon n’umugore we

Alyssa Scott usanzwe ari umunyamideli wabyaranye na Nick Cannon, yagaragaje ko atishimiye uburyo uyu mugabo atita ku nshingano ze nk’umubyeyi,…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?