igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Umusaza w’imyaka 71 yiyahuye kubera umugore yamucaga inyuma
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Umusaza w’imyaka 71 yiyahuye kubera umugore yamucaga inyuma
AMAKURU

Umusaza w’imyaka 71 yiyahuye kubera umugore yamucaga inyuma

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 15, 2025 3:05 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Umusaza witwa Kanimba w’imyaka 71, utuye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Jali, yakoze igikorwa gitunguranye ubwo yasimbukaga ku kiraro cyo mu kirere kiri hagati y’imidugudu ya Byimana na Runyinya, mu Kagari ka Agateko. Iki kiraro gifite uburebure burenga metero 80 uvuye ku butaka.

Amakuru atangwa n’abaturanyi be n’abantu bari aho byabereye, agaragaza ko uyu musaza yaba yakoze iki gikorwa nyuma y’igihe kirekire ahangayikishijwe n’ibibazo byo mu rugo, birimo gucibwa inyuma n’umugore we wa kabiri. Bivugwa ko ibyo bibazo byari bimaze igihe bimushengura umutima, bikaba ari byo byamuteye gufata umwanzuro wo gushaka kwiyambura ubuzima.

Umwe mu baturage baturiye aho byabereye, Mama D’Amour, yavuze ko uyu musaza yari amaze iminsi aza gusura iki kiraro kenshi, agahagarara akireba ubundi akagenda, ibintu byagaragazaga ko yari amaze igihe abitekerezaho.

Yagize ati: “Nabonye abantu bahuruye, bagana ku kiraro. Abaganga bampamagaye bansaba kubereka ahamanuka ngo bajye aho uwo musaza yaguye. Twamukuye hasi bigoranye, imvura itunyagira. Yari yavunitse cyane.”

Ku bw’amahirwe, Kanimba ntiyahise apfa nk’uko byashoboraga kugenda, ahubwo yakomeretse bikomeye. Abaturage n’inzego z’umutekano bahise batabara vuba, bajya kumukura aho yari yaguye maze ajyanwa kwa muganga kugira ngo yitabweho.

Abaturage baganiriye n’itangazamakuru bashimangiye ko kwiyahura atari igisubizo, ndetse basaba ko hakongerwa ubukangurambaga mu muryango nyarwanda, by’umwihariko mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe no kubana neza mu ngo. Bavuze ko n’ubwo ibibazo by’urugo biremereye, umuntu wese akwiye gushaka ubundi buryo bwo kubivamo aho gufata icyemezo cyo kwiyambura ubuzima.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, yemeje aya makuru, ashimira abaturage bagize uruhare mu gutabara no gutanga amakuru ku gihe, avuga ko kuri ubu Kanimba ari kwitabwaho n’abaganga.

Yagize ati: “Nibyo koko, umugabo witwa Kanimba w’imyaka 71 yasimbutse ku kiraro cyo mu kirere kiri mu Murenge wa Jali. Kubw’amahirwe ntiyapfuye nubwo yavunitse bikomeye. Turacyakora iperereza kugira ngo hamenyekane neza icyamuteye gufata uwo mwanzuro.”

Iki gikorwa cyabaye gihamya y’uko ibibazo byo mu miryango n’agahinda gakabije bishobora kugira ingaruka zikomeye mu buzima bw’abantu, by’umwihariko ku bantu bageze mu zabukuru. Inzego z’ubuzima n’imiryango ishinzwe iterambere ry’umuryango barasabwa kongera ibikorwa byo kwigisha no gutanga ubujyanama, kugira ngo abantu bamenye gusaba ubufasha aho guheranwa n’agahinda.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Umusikare wa Uganda yashimuswe n’agakundi k’abasirikare 8 ba RDC
Next Article RDC: Urubanza rw’Umusirikare wa FARDC Uregwa Kurasa Abantu mu Rusengero Rwasubitswe
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Yolande Makolo yanyomoje ibirego bya RDC ku Rwanda, ashinja icyo gihugu gukorana n’imitwe yitwaje intwaro
May 17, 2025
Kicukiro: Umugabo yamize inyama nk’umira ibinini iramuhitana
May 17, 2025
”Abanyarwanda nta byinshi dufite ngo dutete” Perezida Kagame
May 17, 2025
Mu Rwanda hagiye kumurikwa ibikoresho bya girikare bijyanye biri mu bigezweho
May 17, 2025
Intwaro karabutaka yitwa Shitani 2 iteye ubwoba uburengerazuba bw’isi
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Kabuga Félicien agiye kongera kugaragara mu rukiko mu rubanza aburanamo n’umushinjacyaha

Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, IRMCT, rwatangaje ko Félicien Kabuga umaze igihe afungiye mu Buholandi agiye kongera kugaragara mu rukiko,…

3 Min Read
AMAKURU

Itangazamakuru ryashinjwe guhishira uburwayi bukomeye bwo mu mutwe bwa Joe Biden

Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (White House), Karoline Leavitt, yavuze ko itangazamakuru ryahishiriye ikibazo cy’uburwayi…

2 Min Read
AMAKURU

Karongi: yishwe na mugenzi we bapfa telephone

Mu Karere ka Karongi Umusore w’imyaka 22 yitabye Imana nyuma yo gukubitwa ikintu mu mutwe na mugenzi we bakoranaga ubucukuzi…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAUTUNTU N' UTUNDI

Nyuma yo kwibaruka yabwiwe ko uwo abyaye ari uw’uwundi mugore

Mu Gihugu cya Australie hari umubyeyi w’ibarutse umwana, maze bamubwira ko mu isuzuma abaganga bakoze byagaragaye ko umwana atari uwe…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?