igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Umushinjacyaha Mukuru w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa ICC yeguye by’agateganyo
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Umushinjacyaha Mukuru w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa ICC yeguye by’agateganyo
AMAKURU

Umushinjacyaha Mukuru w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa ICC yeguye by’agateganyo

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 17, 2025 8:29 am
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Umushinjacyaha Mukuru w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa ICC, Karim Khan, yeguye by’agateganyo kuri uyu wa 16 Gicurasi 2025, mu gihe akomeje gukorwaho iperereza ku cyaha cyo guhatira umugore kuryamana na we.

ICC yagize iti “Umushinjacyaha yatangaje icyemezo cyo kuba yeguye kugeza igihe iperereza rizarangirira.”

Umugore ukorera ICC mu mwaka ushize yamenyesheje ishami ry’uru rukiko rushinzwe gukurikirana imyitwarire y’abakozi barwo ko ubwo yari mu cyumba cya hoteli i New York mu Ukuboza 2023, Khan yinjiyemo ku gahato, amukoresha imibonano mpuzabitsina.

Yasobanuye kandi ko Khan yamukoreye iki cyaha ubwo bari mu kazi muri Colombia, Congo, Tchad, mu Bufaransa ndetse n’i La Haye mu Buholandi.

Abanyamategeko b’uyu mushinjacyaha bagaragaje ko ibi birego bigamije kumuharabika nyuma y’aho asohoye impapuro zo guta muri yombi abayobozi bo muri Israel barimo Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu, abashinja uruhare mu byaha byakorewe mu ntara ya Gaza muri Palestine.

Gusa ariko, byamenyekanye ko uyu mugore yasabye urwego rwa ICC rushinzwe imyitwarire y’abakozi ko rwakurikirana iyi dosiye habura ibyumweru bibiri ngo Khan asohore impapuro zo guta muri yombi abayobozi bo muri Israel.

Khan ni Umushinjacyaha Mukuru wa ICC kuva mu 2021. Mu gihe agikorwaho iperereza, inshingano ze zizaba zikorwa n’abashinjacyaha babiri bamwungirije.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article U Burusiya bwasubije Ukraine imibiri y’abasirikare 909 baguye ku rugamba
Next Article Ibiganiro by’u Burusiya na Ukraine byarangiye nta musaruro uvuyemo
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Sheilah Gashumba yavuze ko kwita ‘Mama’ umukobwa se aheruka kurongora bitazashoboka
May 17, 2025
U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 360 bari baragizwe imbohe na FDLR muri RDC
May 17, 2025
Yolande Makolo yanyomoje ibirego bya RDC ku Rwanda, ashinja icyo gihugu gukorana n’imitwe yitwaje intwaro
May 17, 2025
Kicukiro: Umugabo yamize inyama nk’umira ibinini iramuhitana
May 17, 2025
”Abanyarwanda nta byinshi dufite ngo dutete” Perezida Kagame
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

RIB yatangaje ko yafashe Turahirwa Moses watangije Moshion

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Turahirwa Moses, washinze kandi ayobora inzu y’imideli ya Moshions, akekwaho icyaha cyo gukoresha…

1 Min Read
AMAKURU

Umusaza w’imyaka 71 yiyahuye kubera umugore yamucaga inyuma

Umusaza witwa Kanimba w’imyaka 71, utuye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Jali, yakoze igikorwa gitunguranye ubwo yasimbukaga ku kiraro…

3 Min Read
AMAKURU

M23 yafashe Katundu na Musenda yerekeza Beni

Ahahoze indiri ikomeye ya FDLR, aba Mai-Mai ba UPLC ya Kambale-Mayani na Mazembe, ku nkengero z’ikiyaga cya Edouard ahitwa Lunyasenge,…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

RDC: Umwuka mubi hagati ya Wazalendo n’Ingabo z’u Burundi

Abarwanyi ba Wazalendo, bafatanya n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) mu guhangana n’umutwe wa M23, batangaje…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?