Umunsi wa mbere w’ibiganiro hagati y’u Burusiya na Ukraine warangiye batumvikanye ku guhagarika intambara imaze imyaka itatu, u Burusiya bugashinja Ukraine kubizanamo amananiza.
Ibiganiro byabereye muri Turikiya byamaze amasaha abiri mu mahoro, impande zombi zemeranya ku guhererekanya imfungwa z’intambara 1000.
Gusa Kyiv yagaragaje yifuza ko ibihugu byo mu Burengerazuba byafatira u Burusiya ibihano bikomeye kurushaho niburamuka bwanze icyifuzo cya Perezida Trump cy’agahenge k’iminsi 30.
Umwe mu bari bahagarariye Ukraine mu biganiro, yabwiye Reuters ko ibisabwa n’u Burusiya bidashingiye ku kuri kandi bitandukanye cyane n’ibyo impande zombi zari zaraganiriyeho.
Ati” Moscow yashyizeho itegeko risaba ko Ukraine itanga ibice bimwe by’igihugu cyayo kugira ngo haboneke agahenge n’ibindi bintu bidashoboka kandi bitubaka.”
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Keir Starmer, yavuze ko ibyo u Burusiya busaba bidashobora kwemerwa, kandi ko abayobozi b’u Burayi, Ukraine na Amerika bashakira hamwe uburyo bwo kubikemura.
Uyoboye itsinda ry’u Burusiya, Vladimir Medinsky, yabwiye abanyamakuru ko itsinda rye ryumvise icyifuzo cya Ukraine cyo guhura hagati ya Zelensky na Perezida Vladimir Putin.
Avuga ko buri ruhande rugiye gutanga icyifuzo ku buryo rubona imirwano yahagarara, ibiganiro bikabona gukomeza.
Putin ni we wari wasabye ko ibiganiro bigomba kubera muri Turikiya, ariko nyuma yanga guhura na Zelensky imbonankubone nk’uko yari yabimusabye, ahubwo yohereza itsinda rigizwe n’abayobozi batandukanye, ibyatumye Perezida Zelensky na we ahita yohereza intumwa zo kumuhagararira.