HoodyBaby, yatawe muri yombi na Polisi yo mu Bwongereza aho ari gushinjwa icyaha cyo gukomeretsa bikabije nyuma ya Chris Brown bahuriye ku kirego kimwe.
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 17 Gicurasi 2025, Polisi yavuze ko yataye muri yombi Umuraperi w’Umunyamerika Omololu Akinlolu, uzwi ku izina rya HoodyBaby. aho we ibyaha akurikiranyweho byakozwe ku wa 19 Gashyantare 2023, mu kabyiniro ka Tape gaherereye mu gace ka Mayfair, mu mujyi wa Londres mu Bwongereza.
Ubushinjacyaha bwemeza ko umuhanzi Chris Brown yafashe icupa rya Tequila arikubita ku mutwe wa Abraham Diaw, akomeza kumukubita no kumukandagira ubwo yari yamaze kwitura hasi.
Ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Gicurasi 2025, HoodyBaby, Omololu Akinlolu amazia ye nyakuri, afite imyaka 38 y’amavuko, yashyikirijwe Urukiko rwa Manchester aho ashinjwa icyaha kimwe cyo gukomeretsa bikabije ku bushake. Ibi bikorwa byafashwe n’amashusho ya camera z’umutekano z’ako kabyiniro.
Chris Brown yatawe muri yombi ku wa Kane, tariki ya 15 Gicurasi 2025, afatirwa mu cyumba cya hoteli i Manchester. Yagejejwe imbere y’urukiko rw’i Manchester ku wa Gatanu, tariki ya 16 Gicurasi.
Gusa yirinze kugira icyo avuga ku byaha aregwa. Urukiko rwategetse ko aguma muri gereza kugeza akazongera kuburana ku wa 13 Kamena 2025.
Akinlolu ni umuraperi ukomoka i Dallas, muri Leta ya Texas, akunze kugaragara mu mishinga myinshi ya muzika n’abahanzi barimo Chris Brown na Lil Wayne bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.