igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Dore impamvu ikomeye yatumye ahazwi nko kwa Yezu Nyirimpuhwe hafungwa
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Dore impamvu ikomeye yatumye ahazwi nko kwa Yezu Nyirimpuhwe hafungwa
AMAKURU

Dore impamvu ikomeye yatumye ahazwi nko kwa Yezu Nyirimpuhwe hafungwa

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 18, 2025 8:54 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Kuwa 17 Gicurasi 2025, Urwego rw’Igihugu rushinzwe imiyoborere, RGB mu ibaruwa rwandikiye, Mgr Dr. NTIVUGURUZWA Balthazar Umwepisikopi wa Diocese Gatolika ya Kabgayi Akarere ka Muhanga. Impamvu ni uguhagarika by’agateganyo amasengesho abera ku Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe mu Karere ka Ruhango.

Muri iyi baruwa RGB yagaragaje ko ibi yabikoze ibishingiye ku itegeko No 56/2016 ryo ku wa 16/12/2016 rishyiraho Urwego rw’lgihugu rw’lmiyoborere rikanagena inshingano, imitunganyirize n’imikorere ndetse kandi yanashingiye ku Itegeko No 72/2018 ryo kuwa 31/8/2018 rigena imikorere n’imitunganyirize by’imiryango ishingiye ku myemerere n’amabwiriza y’Umukuru w’Urwego rw’Igihugu rw Imiyoborere No 01/2025 yo ku wa 06/03/2025 yerekeye Ibindi Bisabwa Imiryango Ishingiye ku Myemerere.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe imiyoborere, RGB rwagaragaje ko nyuma y’isesengura rwakoze rwasanze aha hantu kuhasengera byagira ingaruka zitari nziza.

RGB mu ibaruwa yayo yagize iti: “Nshingiye ku isesengura ryakozwe ku bwitabire n’imitegurire y’amasengesho ngaruka kwezi na ngaruka mwaka abera ahitwa ku Ngoro yo kwa Yezu Nyirimpuhwe muri Diyosezi ya Kabgayi mu Karare ka Ruhango, Intara y’Amajyepfo; Byagaragaye ko ahantu amasengesho abera hatujuje ibisabwa bijyanye no kubungaburanga umutekano n’ituze by abahagana. Aha twifuje kugaruka ku masengesho yabaye ku cyumweru tariki ya 27/04/2025 ahabaye umuvundo w’abantu benshi ku buryo byateje impanuka abantu bamwe bakahakomerekera.”

Urwego rw’Igihugu rushinzwe imiyoborere, RGB rwanakomeje rugaragaza ko amasengesho yahaberaga ahagaritswe kandi ko azongera kuhabera mu gihe hazaba hafashwe ingamba z’uko atashyira ubuzima bw’abatugare mu kaga.

RGB yagize iti: “Mu rwego rwo gushaka ingamba zo kubungabunga ubuzima bw’abasengera ku Ngoro yo kwa Yezu Nyirimpuhwe, turabamenyesha ko amasengesho ngaruka kwezi na ngaruka mwaka yahaberaga ahagaritswe by’agateganyo kugeza hashyizweho ingamba zituma hatazongera kubaho ibibazo byashyira abahasengera mukaga.”

Ibi bibaye nyuma y’uko hari hashize igihe gito Urwego rw’lgihugu rw’lmiyoborere (RGB) rwambuye uburenganzira bwo gukora Grace Room Ministries ya Pasiteri Julienne Kabanda nyuma yo kutubahiriza ibikubiye mu itegeko rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango ishingiye ku myemerere.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Umukobwa mugahinda kenshi cyane yasabye umuyobozi w’intara ko yamufasha akarongorwa
Next Article Umukecuru yajyanye inkoko ku ishuri ngo yishyurire abuzukuru amafaranga y’ishuri
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Uganda: Polisi yafunze Umukecuru ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umwuzukuru we w’imyaka 6
May 19, 2025
Putin yagaragaje ikifuzo k’igihugu cye mu biganiro by’amahoro
May 19, 2025
Joe Biden yasanzwemo indwara ikomeye ishobora no kumuhitana
May 18, 2025
Human Resources Manager in Shagasha Tea Company | Deadline 25-05-2025
May 18, 2025
Store Keeper in Nyandungu Eco Park | Deadline 20-05-2025
May 18, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Rusizi: Abagabo babiri batawe muri yombi nyuma yo gufatirwa mu cyuho batera amabuye ku nzu y’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Abagabo babiri bo mu murenge wa Muganza mu Karere ka Rusizi batawe muri yombi nyuma yo gufatirwa mu cyuho batera…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Museveni asanga Ukraine Ishukwa n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi

Intamabara ikomeje guhanganisha U Burusiya na Ukraine mu mboni za Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, abona ko abo mu…

2 Min Read
AMAKURU

Indege ya Air Tanzania yasize abagenzi mu Bushinwa kubera ubutekamutwe

Abagenzi 32 bari bateze indege ya sosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere ya Air Tanzania ibajyanye mu Bushinwa basizwe ku kibuga…

2 Min Read
AMAKURU

Yago Pondat yikomye abayobozi mu nzego zimwe na zimwe z’igihugu Harimo na Minisitiri w’urubyiruko

Nyarwaya Umunyakakuru ukorere kuri You Tube uherutse guhunga igihugu avuga ko ahunze agatsiko k'abashakaga kumugirira nabi, agahungira mu gihugu cya…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?