Kiliziya Gatolika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yagaragaje impungenge zikomeye ku cyemezo cya Leta y’iki gihugu cyo gufunga ibikorwa by’ingenzi birimo banki n’ibibuga by’indege biherereye mu bice biri mu maboko y’inyeshyamba za AFC/M23. Ibi bikorwa by’ubucuruzi n’ubwikorezi byafunzwe nyuma y’uko AFC/M23 ifashe Umujyi wa Goma, umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Leta ya RDC yavuze ko ifungwa ry’ibibuga by’indege ryakozwe mu rwego rwo kurinda umutekano w’ikirere cy’igihugu, gusa ntiyasobanuye impamvu nyayo yatumye hafungwa na banki zikorera muri ibyo bice. Ibi byazamuye impaka ndende mu baturage ndetse n’inzego zitandukanye zirimo Kiliziya Gatolika, zigaragaza ko icyo cyemezo cyabaye igihombo gikomeye ku mibereho y’abaturage.
AFC/M23 yo isobanura ko ubwo imirwano yakomeraga mu Mujyi wa Goma muri Mutarama 2025, ingabo za Leta ya RDC zasenye ibice by’ingenzi by’ikibuga cy’indege, harimo n’umunara w’ubugenzuzi, kugira ngo bidakoreshwa n’inyeshyamba nyuma y’uko bafashe uwo mujyi. Ibi bikorwa byangije byinshi mu bikorwaremezo, bikabangamira ubwikorezi n’itumanaho ry’indege muri ako gace.
Musenyeri Donatien Nshole, Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abepisikopi Gatolika ya Congo (CENCO), yavuze ko gufunga ibi bikorwa by’ingenzi byagize ingaruka mbi ku buzima bw’abaturage basanzwe batuye mu bice bifitwe na AFC/M23.
Yagize ati: “Imbaraga Leta yashyize mu ntambara ziri guhungabanya ubukungu bw’igihugu, kandi ziri kugira ingaruka zikomeye ku mibereho y’abaturage, cyane cyane abatuye mu Burasirazuba bwa Congo. Ifungwa rya banki n’ibibuga by’indege ryatumye imiryango myinshi ibaho mu buzima bukomeye cyane.”
CENCO yatangaje ko yahuye n’impande zombi harimo Leta ya RDC ndetse na AFC/M23 mu biganiro byihariye bigamije kumva ibyo buri ruhande rusaba, mu rwego rwo gushakira hamwe umuti w’iyi ntambara. Nyuma y’ibyo biganiro, Kiliziya Gatolika isaba ko habaho ibiganiro byimbitse hagati y’impande zombi, bitaziguye, kugira ngo bashake ibisubizo binyuze mu nzira y’amahoro aho gukomeza inzira y’intambara.
CENCO kandi yatangaje ko iteganya kugirana ibiganiro byihariye na Perezida Félix Tshisekedi mu minsi iri imbere, kugira ngo yumve aho ahagaze kuri iki kibazo, ndetse anagaragaze uruhare rwe mu gushaka amahoro arambye mu Burasirazuba bwa Congo.
Ibi byatangajwe mu gihe ibice bimwe na bimwe by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru bikomeje kuguma mu maboko y’inyeshyamba za AFC/M23, ibintu biteye impungenge ku mutekano, ubukungu, n’imibereho myiza y’abaturage batuye muri ako gace.