igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Perezida wa Rayon Sports yavuze ko gutwara igikombe bitagishobotse
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Perezida wa Rayon Sports yavuze ko gutwara igikombe bitagishobotse
AMAKURUIMIKINO

Perezida wa Rayon Sports yavuze ko gutwara igikombe bitagishobotse

NSHUTIYIMANA Cyprien
Last updated: May 20, 2025 1:59 am
NSHUTIYIMANA Cyprien
Share
SHARE

Twagirayezu Thaddée, Perezida wa Rayon Sports, yavuze ko batagitwaye Igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda nyuma yo guhanwa n’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda kubera imyitwarire mibi y’abakunzi ba Rayon Sports.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 19 Gicurasi 2024 Ikipe ya Rayon Sports yamenyeshejwe ko igomba gusubukura umukino wayo na Bugesera ndetse ko haba kuri uyu mukino no ku Yindi mikino isigaye ya shampiyona ikayikina nta bafana bari kuri Stade.

Ubwo yaganiraga na B&B Kigali Fm, Twagirayezu yabanje kuvuga ko bishimiye umwanzuro bafatiwe, kandi biteguye gushyira mu bikorwa ibyo basabwe aba FERWAFA.

Yagize ati “Twabyakiriye neza uko bafashe imyanzuro kandi tuzubahiriza ibyo badusabye. Kuko ntabwo twarenga ku itegeko rya Federasiyo kuko ni yo itugenga. Biratunyuze nukuri, nibaza ko nta kudusonga kurimo. Iyo ikintu kibaye uracyakira. Tuzakinisha imbaraga nyinshi kandi zose kugira ngo turebe ko twagera ku ntego. Biragoye ariko nta kidashoboka. Icyo dusabwa ni ugutsinda.”

Yakomeje avuga ko ko icyizere cyo kwegukana igikombe cyatakaye, ariko bagiye gutegura ibikombe byo mu myaka ikurikira uyu wa 2025.

Yagize ati “Igikombe kiragiye ariko ibikombe ntabwo bigiye. Igikombe cya 2024/25 tuvuge ko kigiye, usibye ko bitaranarangira kuko haracyari imikino. Icy’uyu mwaka kiragiye ariko haracyari ibindi byo gukinira.”

Kugeza ubu Rayon Sports ni iya kabiri ku rutonde rwa Shampiyona n’amanota 59, irushwa amanota abiri na APR FC ya mbere.

Rayon Sports iri kurwanira igikombe cya shampiyona izakira Vision FC ku mukino w’umunsi wa 29 uzakinwa tariki 24 Gicurasi 2025 mu gihe izasoreza kuri Gorilla FC.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Omah Lay yakoze impanuka ikomeye
Next Article Perezida wa FERWAFA yavuze ko guhana Rayon Sport biri ngombwa
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Louise Mushikiwabo yavuze ko ibihugu bya Afurika bigomba kumenya kwihitiramo abafatanyabikorwa babibereye
May 20, 2025
Perezida wa Sena ya RDC, Michel Sama Lukonde yasabye Kabila uri mu buhungiro kwitaba
May 20, 2025
Byinshi wamenya ku ndirimbo ‘Pom Pom’ ya Bruce Melodie na Diamond igiye kujya hanze vuba
May 20, 2025
Trump yongeye kugaragaza ko kuganira na Zelensky ku kibazo cy’intambara igihugu cye gihanganyemo n’u Burusiya bigoye
May 20, 2025
CNDD-FDD Yashinjwe guha umwanya ubujiji mu gihugu
May 20, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

Isi yose ihanze amaso I Vatican Papa mushya yabonetse kuko umwotsi wera wazamutse

Umwotsi w’umweru wamaze  kugaragara i Vatican. Imbaga  yabahateraniye yose irangamiye ku nyubako ya Chapel ya Sistine. Biragaragara ko inzira yo…

1 Min Read
AMAKURU

Kabuga Félicien agiye kongera kugaragara mu rukiko mu rubanza aburanamo n’umushinjacyaha

Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, IRMCT, rwatangaje ko Félicien Kabuga umaze igihe afungiye mu Buholandi agiye kongera kugaragara mu rukiko,…

3 Min Read
AMAKURUUBUZIMA

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagore batwite bakoresha urumogi byongera ibyago byo gupfa ku mwana batwite

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagore batwite bakoresha urumogi baba bafite ibyago byinshi byo kubyara umwana utagejeje igihe, ufite ibiro bike, umwana…

2 Min Read
AMAKURU

Elon Musk yigereranyije na Buddha avuga ko DOGE izakomeza gukora na nyuma ye

Elon Musk, nyir’urubuga rwa X wari umaze igihe ari mu kazi ka guverinoma ya Trump, yigereranyije na Buddha, avuga ko…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?