Mu gitondo cyo ku wa Mbere, tariki ya 19 Gicurasi 2025, mu Karere ka Nyabihu, habereye urugomo rukomeye rwabereye mu mu nzuri za Gishwati, aho abashumba batemanye, umwe muri bo ahita ahasiga ubuzima. Uru rugomo rwabereye mu Murenge wa Rambura, Akagari ka Mutaho, Umudugudu wa Sukiro.
Amakuru yamenyekanye ni uko Gakuru Salathiel, umusore w’imyaka 23, yakorewe urugomo n’abandi bashumba bari kumwe mu kazi. Bamutemye bakoresheje umuhoro, baramukomeretsa bikabije. Nubwo yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Jenda, yapfiriye mu nzira kubera gukomereka gukomeye.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Madamu Mukandayisenga Antoinette, yemeje iby’aya makuru mu kiganiro n’abanyamakuru, aho yavuze ko nyuma yo kumenya ibyabaye, hafashwe ingamba zihuse zo guhagarika abakekwaho uruhare muri ubwo bwicanyi.
Yagize ati:
“Nyuma y’uko amakuru atugeraho, twasanze koko habaye urugomo rukomeye hagati y’abashumba. Yaramutemye, amukomeretsa bikomeye akoresheje umuhoro. Twamujyanye ku kigo nderabuzima cya Jenda ariko ahita apfa. Ibimenyetso by’ibanze byerekana ko byaba byaratewe n’ubusinzi.”
Yakomeje avuga ko nyuma y’iki gikorwa kigayitse, hafashwe batanu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Gakuru Salathiel, bose bashyikirijwe Polisi ya Karago kugira ngo hatangire iperereza ryimbitse.
Madamu Mukandayisenga yashimangiye ko urugomo n’ubusinzi biri mu bintu bikomeje kwangiza imibereho y’abaturage bo mu bice bikikije inzuri za Gishwati, asaba abaturage kubyirinda.
Yagize ati: “Twahise dukoresha inama yihutirwa ku rwego rw’umurenge, dusaba abaturage kwirinda urugomo no gushora igihe n’imbaraga zabo mu mirimo ibateza imbere. Urugomo ruvamo gutakaza ubuzima bw’abantu, nta nyungu rufite.”
Yongeraho ko ubuyobozi bw’Akarere bukomeje ubukangurambaga bwo guhindura imyumvire y’abaturage, cyane cyane mu rubyiruko rwinshi ruba muri ako gace, rukunze kurangwa n’ibikorwa by’urugomo, ubusinzi n’uburara.
Umurambo wa nyakwigendera Gakuru Salathiel wahise ujyanwa ku bitaro kugira ngo ukorerwe isuzuma rya muganga (autopsie) rizagaragaza byimbitse icyamuhitanye, mbere y’uko ushyingurwa mu cyubahiro.
Ubuyobozi bw’Akarere bwatangaje ko butazihanganira na busa ibikorwa by’urugomo n’ubugizi bwa nabi, bwasabye abaturage gufatanya mu kurinda amahoro n’umutekano, binyuze mu gutanga amakuru ku gihe no kwirinda kwishora mu bikorwa by’ubusinzi n’imyitwarire mibi.
Iyi nkuru ibaye indi ndorerwamo y’imyitwarire igayitse ikigaragara hirya no hino mu gihugu, aho amakimbirane ashingiye ku businzi bukomeje gutwara ubuzima bw’abantu, by’umwihariko mu cyaro. Gukurikirana abayihishe inyuma no gukangurira abaturage gufata inshingano mu kwirinda icyaha, ni imwe mu nkingi ubuyobozi bushyize imbere mu kurwanya ibi bikorwa.