igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: U Rwanda na Loni basinye amasezerano y’imyaka itanu agamije guteza imbere igihugu
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > U Rwanda na Loni basinye amasezerano y’imyaka itanu agamije guteza imbere igihugu
AMAKURUUBUKUNGU

U Rwanda na Loni basinye amasezerano y’imyaka itanu agamije guteza imbere igihugu

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 21, 2025 8:02 pm
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Guverinoma y’u Rwanda n’Umuryango w’Abibumbye (Loni) basinyanye amasezerano mashya agamije guteza imbere iterambere rirambye ry’u Rwanda. Aya masezerano azamara imyaka itanu, kuva mu 2025 kugeza mu 2029, akaba ateganya inkunga ingana na miliyari 1.04 z’amadolari ya Amerika izatangwa na Loni

Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, amasezerano yasinyiwe i Kigali ku wa 20 Gicurasi 2025, mu rwego rwa gahunda y’ubufatanye n’Umuryango w’Abibumbye izwi nka UN Sustainable Development Cooperation Framework (UNSDCF).

U Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, naho ku ruhande rwa Loni hari Ozonnia Ojielo, umuhuzabikorwa w’amashami yayo mu Rwanda.

Minisitiri Murangwa yavuze ko iyi gahunda ari ikimenyetso gikomeye cy’ubufatanye buhamye hagati ya Leta y’u Rwanda na Loni, ndetse igaragaza icyerekezo cy’igihugu cy’ahazaza harangwa n’iterambere rirambye, ridashyira abantu bamwe inyuma.

Yagize ati: “Iyi gahunda nshya ni ikimenyetso cy’ubufatanye bukomeye bwacu n’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’icyerekezo cy’u Rwanda cy’ahazaza harangwa n’uburumbuke, kudaheza kandi harambye. Igaragaza kandi intego n’indangagaciro duhuriyeho, n’intego yacu yo kutagira uwo dusiga inyuma.”

Inkunga izakoreshwa mu bikorwa bitandukanye birimo guteza imbere ubukungu burambye kandi budaheza, guteza imbere ubumenyi n’ubushobozi bw’abaturage, kwimakaza imiyoborere ishingiye ku mpinduka nziza, kwimakaza uburinganire, guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, no guteza imbere udushya.

Ku ruhande rwa Loni, Ozonnia Ojielo yashimangiye ko aya masezerano ari igikorwa cy’ingenzi mu rugendo rw’imyaka 80 Umuryango w’Abibumbye umaze, kandi ashimangira ubushake bwo gukorana bya hafi n’u Rwanda mu nzira yarwo y’iterambere.

U Rwanda rufite intego yo kuba igihugu gifite ubukungu buteye imbere bitarenze 2035, ndetse kikazagera ku rwego rw’ubukungu buhambaye mu 2050, biciye mu iterambere rirambye rishingiye ku mibereho myiza y’abaturage bose.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Bull Dogg ayoboye urutonde rw’abaraperi batanu b’ibihe byose mu mboni za Papa Cyangwe na Racine
Next Article Huawei yashyize hanze mudasobwa idasanzwe
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Abakozi ba Ambasade ya Israel barashwe i Washington, DC, umwe yari yitegura ubukwe
May 22, 2025
Perezida Donald Trump yavuze ku bibazo bya Congo n’u Rwanda, ashimangira uruhare rw’intumwa ya Amerika mu kugarura ituze
May 22, 2025
Nyabihu: Umugore wari utwite inda y’imvutsi yapfiriye mu rugo rw’umugore wasengeraga abantu yiyita umunyamasengesho
May 22, 2025
Rutsiro: Abana babiri barohamye mu Kiyaga cya Kivu ubwo bari mu bwato umwe ahita apfa
May 22, 2025
Minisitiri w’Ubuhinzi w’u Buyapani yeguye ku mirimo ye igitaraganya nyuma yo kuvuga ko atunzwe n’umuceri w’ubuntu
May 22, 2025

You Might Also Like

AMAKURUIMIKINO

Rayon Sports yanze gusesa amasezerano na Omborenga Fitina

Omborenga Fitina uherutse gusaba Rayon Sports ko basesa amasezerano bagatandukana yasubijwe ko bitashoboka, asabwa kubahiriza ibikubiye mu masezerano. Ni ibiri…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Abasirikare bane ba Afurika y’Epfo baracyitabwaho nyuma yo gukomerekera mu mirwano na M23 muri RDC

Abasirikare bane bakomerekeye mu mirwano hagati y’ingabo za Afurika y’Epfo n’umutwe wa M23 mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya…

2 Min Read
AMAKURU

Ngororero: Hari abacyogoshesha imikasi kuko abatanga amashanyarazi babasimbutse

Ni Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Matyazo, Akarere ka Ngororero, bavuga ko abaje gutanga umuriro w’amashanyarazi babasimbutse bikaba…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

M23 Yatangiye Gusatira Umujyi wa Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo

Umutwe wa M23 watangiye kugerageza gusatira Umujyi wa Uvira, uwa kabiri munini mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu bikorwa bisa…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?