igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Minisitiri w’Ubuhinzi w’u Buyapani yeguye ku mirimo ye igitaraganya nyuma yo kuvuga ko atunzwe n’umuceri w’ubuntu
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Minisitiri w’Ubuhinzi w’u Buyapani yeguye ku mirimo ye igitaraganya nyuma yo kuvuga ko atunzwe n’umuceri w’ubuntu
AMAKURU

Minisitiri w’Ubuhinzi w’u Buyapani yeguye ku mirimo ye igitaraganya nyuma yo kuvuga ko atunzwe n’umuceri w’ubuntu

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 22, 2025 7:51 am
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Minisitiri w’Ubuhinzi w’u Buyapani, Taku Eto, yeguye ku mirimo ye nyuma yo kuvuga ko “atajya agura umuceri”, mu gihe igihugu kiri guhangana n’ibura ry’umuceri n’izamuka ry’ibiciro byawo.

Taku Eto yagejeje ibaruwa ye y’ubwegure ku Minisitiri w’Intebe Shigeru Ishiba kuri uyu wa Gatatu, nyuma yo gutangaza ibyo ku cyumweru mu biganiro byabereye mu mwiherero w’ishyaka rye.

Uyu muyobozi yavuze ko asanzwe ahabwa umuceri n’abamushyigikiye, bityo akaba nta mpamvu yo kuwigurira.

Aya magambo ye yahise atuma abaturage benshi bamwibasira cyane, bavuga ko atita ku bibazo by’abaturage bugarijwe n’ubuzima buhenze.

Aganira n’itangazamakuru nyuma yo gushyikiriza Minisitiri w’Intebe ibaruwa y’ubwegure, Eto yagize ati “Navuze amagambo atari akwiriye, cyane cyane muri iki gihe abaturage bahangayikishijwe n’izamuka ry’ibiciro by’umuceri.”

“Nabajije umutima wanjye niba bikwiye gukomeza kuyobora Minisiteri y’Ubuhinzi muri ibi bihe bikomeye igihugu kirimo ku bijyanye n’ibiciro by’umuceri, nza gusanga bidakwiriye. Ndongera nsabe imbabazi abaturage ku magambo navuze atari akwiye nk’umuyobozi, mu gihe bo bari guhangana n’ubuzima bukomeye.”

Amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi yari yateye igitutu kuri Eto amusaba kwegura bitarenze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, anaburirwa ko nabyanga bazamushyiraho itora ryo kumutakariza icyizere.

U Buyapani bumaze igihe buhanganye n’ikibazo cy’ibura ry’umuceri nyuma y’uko ihindagurika ry’ikirere rizananye ubushyuhe bukabije mu 2023, bikagira ingaruka mbi ku musaruro w’umuceri.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article EUROPA LEAGUE: Tottenham Spurs itwaye igikombe ishyira akadomo ku mishinga ya Manchester United
Next Article Rutsiro: Abana babiri barohamye mu Kiyaga cya Kivu ubwo bari mu bwato umwe ahita apfa
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Gasabo: Polisi yataye muri yombi abantu batatu harimo ukekwaho gutegera umuntu mu nzira akamutera icyuma
May 22, 2025
Argentine: Abasaza n’abakecuru bakomeje gukomerekera mu myigaragambyo yamagana amafaranga make ya ”Pansiyo” bahabwa
May 22, 2025
Rusizi: Umwarimu arashakishwa n’inzego z’umutekano akekwaho gusambanya umunyeshuri yigisha w’imyaka 15
May 22, 2025
Sénégal: Ingabo zose z’amahanga zihari zigiye kwirukanwa
May 22, 2025
Ibyaha byose Gafaranga aregwa yabihakanye
May 22, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Umusore wo mu Karere ka Rutsiro yishe Se, afatirwa i Kigali agerageza gutoroka

Umusore w’imyaka 22 ukomoka mu Karere ka Rutsiro ari mu maboko y’ubutabera nyuma yo kwica Se umubyara w’imyaka 64, amukubise…

1 Min Read
AMAKURU

Nyamasheke: Umugabo w’imyaka 52 yatewe icyuma mu rubavu n’umuntu utamenyekanye aramwica ahita yiruka

Umugabo w’imyaka 52 wo mu Murenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke, yatewe icyuma mu rubavu n’umuntu utamenyekanye aramwica ahita…

2 Min Read
AMAKURU

Perezida Kagame yababajwe n’urupfu rwa Papa Francis, amuvugaho amagambo akomeye

Ku wa Mbere tariki ya 21 Mata 2025, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagaragaje agahinda yatewe n’urupfu rwa…

3 Min Read
AMAKURU

Elon Musk yigereranyije na Buddha avuga ko DOGE izakomeza gukora na nyuma ye

Elon Musk, nyir’urubuga rwa X wari umaze igihe ari mu kazi ka guverinoma ya Trump, yigereranyije na Buddha, avuga ko…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?