igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Hari habaye iki ngo Lionel Messi yuhagire Lamine Yamal wari umwana w’amezi atandatu
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Hari habaye iki ngo Lionel Messi yuhagire Lamine Yamal wari umwana w’amezi atandatu
AMAKURUIMIKINOMU MAHANGAUTUNTU N' UTUNDI

Hari habaye iki ngo Lionel Messi yuhagire Lamine Yamal wari umwana w’amezi atandatu

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 23, 2025 10:57 am
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Aya ni amafoto azwi cyane ku mbuga nkoranyambaga ariko byumwihariko akaba yaramamaye cyane mu mwaka w’i 2024 ubwo Papa wa Lamine Yamal ari we Mounir Nasraoui yayasangizaga abamukurikirana ku rukuta rwe rwa Instagram maze akayaherekesha amagambo agira ati “ Itangiriro ry’abanyabigwi babiri “

Ariko se mu byukuri hari habayiki ? ni iki cyari cyabaye ku buryo Lionel Messi ajya kuhagira umwana w’amezi atandatu. Mu busanzwe aya mafoto yafotowe na gafotozi wigenga witwa Joan Monfort wakoranaga n’ikinyamakuru Associated Press icyo gihe.

Aya mafoto yafotowe mu kwezi ku kuboza mu mwaka w’i 2007 icyo gihe Lionel Messi yari afite imyaka 20 y’amavuko ndetse amaze imyaka igera kuri ine atangiye gukina umupira ku rwego rwo hejuru, ku rundi ruhande Lamine Yamal we yari umwana w’amezi atandatu kuko yabonye izuba mu kwezi kwa Nyakanga mu 2007.

Asobanura uburyo yabashije gufotora aya mafoto uyu gafotozi Joan yavuze ko bitari ikintu cyoroshye ndetse ko byamusabye kubira ibyuya yagize ati “ Messi wicyo gihe yagiraga amasoni menshi cyane, noneho kwibona agiye kuhagira umwana maze tukamufotora byamuteye isoni kurushaho gusa Mama wa Lamine Yamal ari we Sheila Ebana yabashije gufasha Lionel Messi kuhagira iki kibondo cyari gifite amezi atandatu icyo gihe, maze dufata amafoto y’amateka”

Uyu gafotozi akomeza avuga ko kugira ngo bibashe kuba byagirwagamo uruhare na UNICEF ngo yakoreshaga tombora abaturage bari batuye mu rusisiro rwa Roca Fonda mu mujyi wa Mataró aho kakaba ariko gace ababyeyi ba Lamine bari batuyemo maze aba babyeyi baza gutsinda iyi tombora aho bemerewe kuza kuri stade ya FC BARCELONA Camp Nou maze bakifotoranya n’umukinnyi wa BARCELONA.

Kuhagira Lamine Yamal byabereye mu rwambariro rwa Stade ya FC BARCELONA ariyo Camp Nou, Lamine wari umwana muto cyane icyo gihe yazanywe na nyina Sheila Ebana. ubwo Messi yazaga kumwuhagira byabanje kumucanga kuko Atari azi uko yabikora maze nyina wa Lamine Yamal aza kumufasha.

Mu 2008 aya mafoto ya Lamine Yamal na Lionel Messi yaje gukoreshwa mu ndangaminsi (Calendar) yo gufasha aho wari umushinga wa fondasiyo ya FC BARCELONA ifatanyije n’ikinyamakuru Diario Sport, ndetse n’indi mishinga ifasha ababaye irimo UNICEF ndetse n’indi miryango itegamiye kuri Leta yo mu mujyi wa Catalonya iyo calendar ikaba yarimo amafoto y’abakinnyi 12 ba FC BARCELONA barikumwe n’abana nk’uko amezi y’umwaka wose uko ari 12 aba ameze mu ndangaminsi isanzwe.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article RwandAir Iteganya Gutangiza Ingendo Muri Antigua na Barbuda Muri Gahunda yo Guhuza Afurika n’Ibirwa bya Caraïbes
Next Article FIFA yashyizeho igihe gikomeye cyo kwandikisha abakinnyi mbere y’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

U Bwongereza: Abahamwe n’ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bagiye kujya bahabwa imiti igabanya ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina
May 24, 2025
REG VC mu kwitegura Shampiyona igiye kuza, yatangiye kwibikaho abakinnyi
May 23, 2025
Kaminuza ya Harvard yajyanye Leta Zunze ubumwe za Amerika mu nkiko
May 23, 2025
Kuki Abanyamakuru batajya bubaka ingo ngo zirambe? Dore abanyamakuru babishoboye
May 23, 2025
Human right watch yamaganye ubwicanyi bukorwa n’abarwanyi ba Wazalendo
May 23, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Yanze miliyoni 5 z’amadorari bamuhaga ngo arase Prezida Ibrahim Traoré

Ni umwe mu basirikare bashinzwe kurinda Pereizida wa Burkina Faso, Ibrahim Traoré, wiyemereye ko yahawe miliyoni 5$ na bimwe mu…

2 Min Read
AMAKURUUTUNTU N' UTUNDI

Pasiteri wo muri Kenya Afatiwe ku Mupaka Atwaye Inzoka mu Gikapu, Asobanura ko Ayikuye mu Masengesho yo Gukiza Amadayimoni

Pasiteri Fanish Ramsey Maloba, w’imyaka 26 ukomoka muri Kenya, yafatiwe ku mupaka wa Malaba uhuza Kenya na Uganda atwaye inzoka…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAUTUNTU N' UTUNDI

Umushinwa wigana Donald Trump akomeje gukurura abatari bake ku mbuga nkoranyambaga

Mu gihugu cy’u Bushinwa, haravugwa umugabo witwa Chen Rui, ukunzwe cyane ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok kubera ubuhanga budasanzwe afite…

3 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Inyeshyamba za M23 zikomeje kwigarurira uduce dukungahaye ku mabuye y’agaciro

Umutwe w’inyeshyamba za M23 wongeye kugaba igitero cyihuse mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, wigarurira agace ka Luciga, gaherereye muri Chefferie…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?