igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Jennifer Lopez yajyanywe mu nkiko azira amafoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Jennifer Lopez yajyanywe mu nkiko azira amafoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga
AMAKURUIMYIDAGADURO

Jennifer Lopez yajyanywe mu nkiko azira amafoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 23, 2025 12:25 pm
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Umuhanzikazi Jennifer Lopez, yajyanywe mu nkiko n’ikigo cy’abafotora kizwi nka Blackgrid, kimushinja kuba yarashyize ku mbuga nkoranyambaga amafoto ye bwite, atabifitiye uburenganzira.

Nk’uko BBC yabitangaje, ayo mafoto yafashwe muri Mutarama 2024 ubwo Jennifer Lopez yari yitabiriye ibirori byabereye muri Château Marmont, imwe muri hoteli zizwi cyane i Hollywood, ku munsi wabanjirije itangwa ry’ibihembo bya Golden Globes.

Uyu muhanzikazi wari waserutse mu myambaro y’umweru ubwo yanyuraga ku itapi itukura, yahise afatwa amafoto n’umwe mu ba Paparazzi ba sosiyete ya Blackgrid.

Aya mafoto Jennifer Lopez yahise ayashyira ku rubuga rwa Instagram ye ndetse kugeza n’ubu aracyahagaragara.

Nubwo ari we uri ku mafoto, abamureze bavuga ko Lopez atari yemerewe kuyasangiza rubanda, kuko atigeze yishyura cyangwa ngo asabe uruhushya rw’uburenganzira bwo kuyakoresha.

Blackgrid yasabye urukiko rwo muri Leta ya California ko Jennifer Lopez yatanga indishyi ingana na 150.000$ kuri buri foto yashyize ku mbuga nkoranyambaga.

Iyi si inshuro ya mbere ibyamamare biregwa n’abafotora bashaka indishyi. Mu byamamare byigeze kujyanwa mu nkiko ku mpamvu nk’izi harimo umuhanzikazi Dua Lipa, abanyamideli nka Gigi Hadid na Khloé Kardashian.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Joseph Kabila Kabange wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo agiye kugeza ijambo ku Banye-Congo nyuma yo kwamburwa ubudahangarwa
Next Article Justin Bieber yabaye iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Ubuvumvu bwahinduye ubuzima bwa Nyirabagesera
May 24, 2025
UEFA Women’s Champions League: Ibyananiye Arsenal y’abagabo ikipe y’abagore ibigezeho
May 24, 2025
Byukusenge Patrick yitwaye neza muri Etape ya kabiri ya Grand Prix du 22 mé
May 24, 2025
Habaye ihererekanya ry’infungwa z’intambara hagati ya Ukraine n’u Burusiya
May 24, 2025
Ikipe yigeze kuba iya nyuma ku rutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda birangiye ari yo iyegukanye
May 24, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

Iby’ingenzi wamenya kuri Papa mushya (Leo XIV)

Karidinali Robert Francis Prevost wo muri Amerika yatorewe kuba papa wa 267 Nyuma y’amatora y’abakaridinali yabaye inshuro 3 zose asise…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Rutshuru: Imirwano yakomereje hagati ya M23 na Wazalendo, ibihumbi by’abaturage bamaze kuva mu byabo

Abaturage barenga 10,000 bamaze guhungira kure y’ingo zabo muri Teritwari ya Rutshuru, mu Ntara ya Kivu ya Ruguru muri Repubulika…

2 Min Read
AMAKURU

Perezida Kagame Yitabiriye Inama y’Abayobozi b’Ibigo muri Côte d’Ivoire

Ku wa Mbere, tariki ya 12 Gicurasi 2024, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yageze i Abidjan muri Côte…

2 Min Read
AMAKURUPOLITIKE

Ububiligi bushobora kwisubiraho bugashigikira M23

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot, yashimangiye icyifuzo cy’ubuhuza n’amahoro mu Burasirazuba bwa Congo, avuga ku mubano w’u Rwanda…

3 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?