Leta y’u Bufaransa yateye utwatsi ibyatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel, Gideon Saar, wavuze ko ibihugu by’i Burayi biri kwenyegeza urwango ndetse n’ubugizi bwa nabi ku gihugu cye.
Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Bufaransa, Christophe Lemoine ku wa 22 Gicurasi 2025 aho yagaragaje ko ibyatangajwe na Minisitiri wa Israel bitangaje kandi bidakwiriye.
Yagize ati “Ibyatangajwe nta shingiro bifite nta nubwo bikwiriye rwose.”
Yakomeje avuga ko igihugu cy’u Bufaransa kuva na kera cyakomeje kurwanya urwango rukorerwa Abany-Israel.
Ati “U Bufaransa bwakomeje kwamagana, kandi buzakomeza bwamagana ibikorwa by’urwango bikorerwa Abanya-Israel.”
Ku wa 21 Gicurasi 2025 ni bwo abakozi babiri ba Ambasade ya Israel muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bishwe barasiwe i Washington, DC.
Aba bakozi barashwe ubwo bari mu nzira bava mu gikorwa cyabereye ku nzu ndangamurage y’Abayahudi iri muri uyu mujyi wa Washington, DC.
Bikaba bivugwa ko uwarashe aba bakozi ba Ambasade ya Israel yitwa Elias Rodriguez, akaba akomoka i Chicago. Ubwo yatabwaga muri yombi yumvikanye avuga ngo “Mubohore Palestine.”
Nyuma y’ibyo Minisitiri Saar yahise atangaza ko ubwo bwicanyi bwababye bufite aho buhuriye n’abantu bakomeje kwenyegeza urwango ku bantu bo muri Israel ndetse n’igihugu muri rusange.
Ati “Uku kwenyegeza urwango bikorwa kandi n’Abayobozi b’ibihugu ndetse n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga, cyane cyane iyo mu Burayi.”
Ibihugu byo mu Burayi byagiye byumvikana akenshi bishinja Israel ibyaha by’intambara ikorera mu gace ka Gaza aho ihanganye n’umutwe wa Hamas gusa ikaba igaba ibitero ahantu hatuwe n’abaturage basanzwe muri aka gace.