igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Umusore wafashe ku ngufu umukobwa amutera ubwoba ngo aramukorera nk’ibyo Kazungu yakoraga, yatawe muri yombi
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Umusore wafashe ku ngufu umukobwa amutera ubwoba ngo aramukorera nk’ibyo Kazungu yakoraga, yatawe muri yombi
AMAKURU

Umusore wafashe ku ngufu umukobwa amutera ubwoba ngo aramukorera nk’ibyo Kazungu yakoraga, yatawe muri yombi

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 23, 2025 2:12 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Nyanza: Umusore wasambanyije umukobwa ku gahato amufatiyeho icyuma, amukangisha ko amukorera nk’ibyo “Kazungu wahamwe n’ibyaha by’ubwicanyi” yakoraga yatawe muri yombi.

Uyu musore atuye mu mudugudu wa Rwesero, mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.

Ku wa Gatandatu taliki ya 17 Gicurasi 2025 ahagana i saa tatu za mu gitondo (9h00 a.m) uriya musore uri mu kigero cy’imyaka 30 bikekwa ko yari hanze y’aho yari acumbitse umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 20 amunyuraho acuruza imineke ku ibase maze amusaba ko bajyana iwe akamugurira.

Bagiye mu rugo uriya musore acumbitsemo binjira mu nzu maze, uriya musore ahita yinjira mu cyumba aza yahishe icyuma anafite undi mwenda, ahita apfuka umunwa umukobwa amufatiraho icyuma ku ijosi amubwira ngo yemere ko bakora imibonano mpuzabitsina.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide yavuze ko uriya musore yabwiye uwo mukobwa ko amutera icyuma natemera ko baryamana, maze umukobwa arataka abona umuntu yakinze yemera ko bakora imibonano mpuzabitsina.

Yagize ati “Yamubwiye kandi ko natemera ko bakora imibonano mpuzabitsina amukorera nk’ibyo Kazungu (wamenyekanye mu bwicanyi mu Rwanda no ku Isi) yakoreraga abakobwa abica.”

Gitifu Egide akomeza avuga ko uriya mukobwa ari gukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku gahato byageze saa saba (13h00) umukobwa amubwira ko ashaka kwiherera, maze agiye ahita akubita urugi asohoka avuza induru anambaye ubusa, aratabarwa abantu bamugira inama yo kujya kuri RIB gutanga ikirego, ahageze bamuha ubutabazi bw’ibanze.

Uriya musore yatawe muri yombi afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Umuseke avuga ko uriya musore ngo yaturutse mu mujyi wa Kigali akaba yari yarimukiye i Nyanza.

Bikekwa ko aho yaturutse nabwo yari yarakatiwe n’inkiko igifungo cy’imyaka 10 agacika nabwo azira icyaha cyo gusambanya umugore ku gahato.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Nyamasheke: Umwarimu yaguye mukantu nyuma yo kubona umukobwa babyaranye amuzaniye uruhinja rw’amezi 3 mu ishuri
Next Article Nyamasheke: Umukecuru yiyahuye atabarwa n’umuntu waruje kurahura umuriro
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Ikipe yigeze kuba iya nyuma ku rutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda birangiye ari yo iyegukanye
May 24, 2025
Jeannette Kagame yakebuye abarera abana
May 24, 2025
U Burusiya bwagabye ibitero bya drones zirenga 250 muri Kyiv
May 24, 2025
Minisiteri y’Uburezi na Siporo muri Uganda yakuyeho ibirori bihanitse mu mashuri
May 24, 2025
Mukandutiye Angeline yakatiwe igifungo cya burundu kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
May 24, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

RDC: Umwuka mubi hagati ya Wazalendo n’Ingabo z’u Burundi

Abarwanyi ba Wazalendo, bafatanya n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) mu guhangana n’umutwe wa M23, batangaje…

1 Min Read
AMAKURUUTUNTU N' UTUNDI

Umukobwa w’imyaka 24 yapfuye yiyahuye nyuma yo kubura aba-followers kurubuga rwa Instagram

Umukobwa wari ukomeye ku mbuga nkoranyambaga, Misha Agrawal, yapfuye ku wa 24 Mata 2025 yiyahuye, nk’uko byemejwe n’umuryango we. Yari…

1 Min Read
AMAKURU

James Comey wahoze ayobora FBI akurikiranyweho gushaka kwivugana Trump

James Comey wahoze ayobora Urwego rw’Iperereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (FBI) ari gukorwaho ipererezi n’Urwego rurinda Umukuru w’Igihugu…

2 Min Read
AMAKURUUBUZIMA

Inkuba Ziri ku isonga mu biza byahitanye benshi muri Werurwe – MINEMA

Mu bushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) bwakozwe ku bantu bibasiwe n’ibiza mu kwezi kwa Werurwe 2025, bwagaragawemo ko…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?