igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Kaminuza ya Harvard yirukanye abanyeshuri bose babanyamahanga burundu
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Kaminuza ya Harvard yirukanye abanyeshuri bose babanyamahanga burundu
AMAKURUUBUREZI

Kaminuza ya Harvard yirukanye abanyeshuri bose babanyamahanga burundu

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 24, 2025 8:26 am
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko kaminuza ya Harvard igomba kutazongera kwakira abanyeshuri b’abanyamahanga ndetse  ikirukana n’abari basanzwe bayigamo bakajya mu bihugu byabo cyangwa ku yandi mashuri.

Kuri uyu wa Gatanu, Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Umutekano, Kristi Noem, yatangaje ko abo banyeshuri bashaka guhungabanya umutekano w’Igihugu bishora mu bikorwa by’iterabwoba n’ubutasi kandi ko Harvard igomba kubirukana cyangwa bakabura uburenganzira bwo kuba muri Amerika.

Ikinyamakuru The Guardian cyatangaje ko mu itangazo rya Kristi Noem, yavuze ko Harvard yaremye ubwoba ku banyeshuri b’Abayahudi kubwo kutamagana ivangura rishingiye ku moko, kandi ko yabaye ‘ikigo cy’ubutasi’ gikorana  na Hamas. 

Yongeyeho ko kuba abanyeshuri b’abanyamahanga biga muri Harvard atari ibintu by’ibanze.

Iyo kaminuza ishinjwa gukorana na Leta y’u Bushinwa; harimo n’ibikorwa byo gusangira amakuru kandi bivugwa hari ubufatanye bugaragaza guhungabanya umutekano, ibintu Amerika ifata nk’iterabwoba rishingiye ku ikoranabuhanga n’ubutasi.

Perezida Donald Trump ku wa 21 Gicurasi 2025, yatangaje ko Harvard ari ahantu hataboneye hafite imvugo z’urwango kandi ko idakwiye gukomeza kugenerwa  inkunga na Leta.

Ubuyobozi bwa Harvard bwamaganye byimazeyo icyo cyemezo ndetse buvuga ko buzajyana Leta mu nkiko kugeza izo ngamba zivanweho.

Alan Garber, Umuyobozi Mukuru wa Harvard yavuze ko nta Leta yemerewe gutanga amabwiriza ku myigishirize y’amashuri yigenga kandi icyo cyemezo kigaragaza igitugu. 

Yagize ati: “Nta Leta cyangwa ishyaka  riri ku butegetsi rikwiye gutanga amabwiriza ku mashuri yigenga ku byo bigisha abanyeshuri cyangwa inzego z’ubushakashatsi bagomba gukora.

Icyemezo cya Leta kigaragaza gukoresha igitugu mu mashuri yigenga, aho kubaka uburyo bwo gukemura ikibazo cy’ivangura rishingiye ku moko.”

Yongeyeho ko Harvard yafashe ingamba zo kujurira mu nkiko, kandi ishyigikiye ko abanyeshuri b’abanyamahanga bahiga.

Ikaba yijeje abo banyeshuri ko izakomeza kubashyigikira mu bihe bikomeye, kandi  izakora ibishoboka kugira ngo ibarinde igihombo cyose gishobora guterwa n’icyemezo cya Leta.

Ikigo cy’Ubushakashatsi (Institutional Research and Analytics) kigaragaraza ko Harvard mu mwaka w’amashuri wa 2024-2025, yakiriye i abanyeshuri b’abanyamahanga barenga 6,800 baturutse mu bihugu birenga 140 Isi.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Gaza: Inzara iravuza ubuhuha mu baturage baho
Next Article Kamala Harris yaba yaratutse umunyamakuru wa CNN kuri nyina?
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Mushikiwabo yasuzuguye Minisitiri mu buryo bukomeye ahita ajya kwiga muri USA
May 24, 2025
U Burusiya bwaburijemo ibitero bya drones zirenga 100 byari bigamije kuburimbura
May 24, 2025
Umukobwa yajyanywe mu bitaro nyuma yo kuryamana n’abagabo 583 mu munsi umwe
May 24, 2025
Zari Hassan yahaye ubutumwa bukomeye abasore mw’ijwi rituje ati basore mujye mureba ubwenge ntimukarebe ikibuno gusa
May 24, 2025
Umuhanzi The Ben na Diamond Platinumz berekeje I Ntungamo mu gitaramo karabutaka
May 24, 2025

You Might Also Like

AMAKURUIMYIDAGADURO

Umuhanzi ukunzwe muri Uganda Jose Chameleon yatangaje ko yaretse inzoga n’itabi burundu

Umuhanzi ukunzwe muri Uganda, Jose Chameleon, yatangaje ko yaretse inzoga n’itabi kubera uburwayi amaranye iminsi ndetse yiyemeje gukomeza umuziki. Abitangaje…

2 Min Read
AMAKURU

Polisi yatangaje ko yamaze guta muri yombi abantu bakekwaho gutera urukweto Perezida William Ruto

Muri Kenya, Polisi yatangaje ko yamaze guta muri yombi abantu bakekwaho gutera urukweto Perezida William Ruto, mu gihe yarimo ageza…

2 Min Read
Abasenateri 40 ni bo bari gusuzuma niba Joseph Kabila yakwamburwa ubudahangarwa
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Joseph Kabila mu mazi abira nyuma yaho ashyiriweho akanama kabasenateri 40 bari gusuzuma niba yakwamburwa ubudahangarwa

Abasenateri 40 ni bo bagize Komisiyo yihariye ya Sena ishinzwe gusuzuma niba Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Mu muhango wo gutora Papa ku munsi wa kabiri: Abakaridinari bananiwe kumvikana uba Papa

Uwo mwotsi wongeye kugaragara nyuma y’uko amatora y’Abakaridinali bose bari muri uwo muhango ibisubizo byabo bigaragaje ko Papa ataraboneka. Umwotsi…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?