igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Mushikiwabo yasuzuguye Minisitiri mu buryo bukomeye ahita ajya kwiga muri USA
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Mushikiwabo yasuzuguye Minisitiri mu buryo bukomeye ahita ajya kwiga muri USA
AMAKURU

Mushikiwabo yasuzuguye Minisitiri mu buryo bukomeye ahita ajya kwiga muri USA

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 24, 2025 3:04 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, OIF, Louise Mushikiwabo, yahishuye ko ubwo yari agiye kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yandikiwe na minisitiri amubuza gusohoka igihugu ariko akiyemeza kubirengaho.

Yabigarutseho ubwo yarimo kuganiriza Inkubito z’Icyeza mu gikorwa cyo guhemba icyiciro cya 20 no kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 iyo gahunda imaze ishyirwa mu bikorwa.

Mushikiwabo waganirije abana b’abakobwa n’abayobozi batandukanye bitabiriye iki gikorwa, yagaragaje ko yagiye kwiga muri Amerika yandikiwe na minisitiri ko atemerewe kuva mu gihugu.

Yavuze ko yize amashuri abanza muri Ecole Primaire St Alex, ishuri ryari riherereye i Kabuye, ayisumbuye ayakomereza muri Notre Dames d’Afrique ku Nyundo mu ishuri ryigishaga siyansi.

Urukundo rw’indimi yari afite rwatumye ajya kwiga indimi muri Kaminuza y’u Rwanda i Nyakinama aho yize Icyongereza ariko nyuma ajya kwiga muri Amerika ahigira ururimi rw’Igifaransa.

Yagaragaje ko Igifaransa yakize kuko Kaminuza yari ikeneye abantu bavuga Igifaransa kandi ari bo bari bagombaga guhabwa buruse.

Aho ni ho yize icyiciro cya gatatu cya Kaminuza muri Delaware University muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aza kwiga n’ibijyanye no gusemura mu Gifaransa n’Icyongereza binatuma Kaminuza imuha akazi k’ikiraka muri Laboratwari y’indimi yigisha abanyeshuri Igifaransa.

Muri iyo Kaminuza yayigiyemo afite imyaka 23. Ni ubuzima bwabanje kumutonda cyane ariko ngo byamusabye kwimenyereza ibintu bishya bituma abasha kwitwara neza.

Yagaragaje ko ajya kwiga muri Leta zunze Ubumwe za Amerika byabaye ikibazo gikomeye kugeza ubwo minisitiri amwandikira amubuza kujya mu mahanga ariko we akabirengaho.

Ati “Nagiye kwiga muri Amerika mfite ibaruwa ya minisitiri imbwira ngo mukobwa ubujijwe kujya mu mahanga, ntuve hano. Mfata ya baruwa nandikiwe na minisitiri ndetse nanayifashe mu mutwe, umunsi wo kujya kwiga nyishyira mu mufuka ndagenda.”

Yakomeje ati “Naje no kuba Minisitiri njya gufungura Ambasade nshya y’u Rwanda i Nairobi wa mu minisitiri wanyandikiye ngo ubujijwe kujya kwiga mu mahanga, nza guhura na we njya kumusuhuza, ndamuramutsa ariko twaramukanya nkabona aratitira.”

Impanuro ze ku bakiri bato

Minisitiri Mushikiwabo yagaragarije Inkubito z’Icyeza ko ingufu umuntu ku giti cye ashyira mu byo ashaka kugeraho zimufasha kugera ku ntego yifuza.

Yabasabye kandi kugira uruhare mu gukora amahitamo mazima kuko iyo umuntu akiri muto, usanga afite ibintu byinshi yirukaho.

Ati “Ni ngombwa guhitamo kuko nyuma biragukurikirana iyo ugeze mu myaka yo hejuru bituma ubasha no guhitamo.”

Yasabye kandi guharanira kugira indangagaciro ziranga Abanyarwanda bakabifata nk’umutimanama wabo aho bajya hose.

Yabasabye kwirinda gufata imico iyo ari yo yose babonye ahubwo bagaharanira kugira umwihariko n’ikibatandukanya n’abandi.

Ati “Iyo ubuze indangagaciro biragukurikirana. Iyo ndangagaciro yawe ni rwo rutirigongo rwawe…uri uyu ariko urashaka kuba n’uriya, bishobora kukuvuna bigatuma ubabara mu mugongo. Indangagaciro yacu nk’Abanyarwanda kuri iki gihe n’amateka yacu, birashimishije kuba Umunyarwanda uyu munsi.”

Yabasabye kandi kumvira ababyeyi no guha agaciro impanuro babaha umunsi ku wundi kuko ziba zigamije kubategurira ejo hazaza heza.

Yashimye Imbuto Foundation ku mahirwe akomeye yo gushyigikira uburezi bw’abana b’abakobwa no kubaremamo icyizere.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article U Burusiya bwaburijemo ibitero bya drones zirenga 100 byari bigamije kuburimbura
Next Article 2030 ntamuntu uzongera gupfa
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Ubuvumvu bwahinduye ubuzima bwa Nyirabagesera
May 24, 2025
UEFA Women’s Champions League: Ibyananiye Arsenal y’abagabo ikipe y’abagore ibigezeho
May 24, 2025
Byukusenge Patrick yitwaye neza muri Etape ya kabiri ya Grand Prix du 22 mé
May 24, 2025
Habaye ihererekanya ry’infungwa z’intambara hagati ya Ukraine n’u Burusiya
May 24, 2025
Ikipe yigeze kuba iya nyuma ku rutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda birangiye ari yo iyegukanye
May 24, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Inka zirenga 100 z’Abanyamulenge zanyazwe n’ingabo za Leta ya Congo n’imitwe iyishamikiyeho

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 12 Mata 2025, ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Tanzania: Abayobozi b’ishyaka rikomeye ritavuga rumwe n’ubutegetsi barisezeye

Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzania, Chadema, ryahuye n’ihungabana rikomeye nyuma y’uko abantu 13 bo mu bayobozi bakuru baryo beguye…

3 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Ingabo za SADC ziri mu cyiciro cya kabiri zatashye zivuye mu Burasirazuba bwa Congo, zinyuze ku butaka bw’u Rwanda

Ingabo z’Umuryango w’Iterambere ry’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC), zari zimaze umwaka n’amezi atandatu mu butumwa bw’amahoro mu Burasirazuba bwa…

4 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

RIB igiye gusesengura Tiktok Live Nyaxo aherutse gukora itajyanye n’ibihe u Rwanda rurimo nubwo we yasabye imbabazi

Umunyarwenya Kanyabugande Olivier wamenyekanye nka Nyaxo nyuma yo gutegura ‘Live ya Tik Tok’ itajyanye n’ibihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?