Abasenateri bagize Komisiyo ya Sena ishinzwe ububanyi n’amahanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bashimye intambwe u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byateye, iganisha ku masezerano y’amahoro.
Senateri Jim Risch uyobora iyi Komisiyo na bagenzi be ku wa 23 Gicurasi 2025 bagaragaje ko nyuma y’aho ibihugu byombi bigiranye amasezerano y’amahame ngenderwaho mu biganiro by’amahoro, bikwiye kongera imbaraga mu biganiro kugira ngo bigere ku mahoro.
Bati “Iki ni cyo gihe kugira ngo impande zose zikube kabiri imbaraga zishyira mu biganiro kugira ngo bigere ku gisubizo kirambye cy’amakimbirane. Dutewe imbaraga n’ibyagezweho na RDC n’u Rwanda mu biganiro byayobowe na Amerika.”
Aba basenateri basabye impande zombi gukomeza ibiganiro mu bwizerane kandi byubahiriza amasezerano y’amahame ngenderwaho, ndetse bikubakira ku myanzuro yafatiwe muri Afurika.
Kuva hasinywa amasezerano y’amahame ngenderwaho, Amerika yakomeje kuganira n’impande zombi ndetse n’ibindi bihugu byagerageje guhuza u Rwanda na RDC, birimo Qatar, Angola, u Bufaransa na Togo.
Byitezwe ko mu gihe ibiganiro byakomeza kugenda neza, muri Kamena 2025 u Rwanda na RDC bizasinyira amasezerano y’amahoro i Washington D.C, imbere ya Perezida Donald Trump wa Amerika.