Ingabo za Ukraine zirwanira mu Kirere zatangaje ko u Burusiya bwagabye ibitero bya drones 250 n’ibisasu bya misile birenga 14 ku Murwa Mukuru wa Ukraine bikomeretsa abantu 14 ndetse inyubako nyinshi zituwemo n’abantu zirashya.
BBC yanditse ko ibi bitero ari byo bikomeye byo mu kirere byagabwe kuri uyu mujyi kuva intambara hagati y’ibihugu byombi itangiye.
Ingabo za Ukraine zirwanira mu kirere zatangaje ko zahanuye ibisasu bya misile bitandatu n’indege zo mu bwoko bwa drones 245.
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky abinyujije ku rukuta rwa X yavuze ko “ugendeye kuri ibyo bitero byose Isi yose igenda imenya neza ko impamvu iyi ntambara ikomeza iri i Moscow.”
Perezida Zelensky yavuze ko ijoro ryacyeye ryari ribi cyane kuko muri Kyiv hose hari urusaku rw’ibisasu biturika, inzu z’abantu zishya cyangwa ibisigazwa by’ibisasu bigwira abantu.
Abaturage batuye mu Murwa Mukuru Kyiv babwiye Reuters ko bifuza ko impande zombi zagera ku masezerano yo guhagarika intambara kuko ihitana ubuzima bw’abasivile barimo n’abana.
Intambara ikomeje gutya mu gihe hari no kubaho guhererekanya imfungwa z’intambara hagati y’ibihugu byombi kuko biherutse kumyemeranyaho ubwo bahuriraga muri Turikiya.