igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Abihishe inyuma y’ubujura bwakorewe Kim Kardashian i Paris bakatiwe
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > IMYIDAGADURO > Abihishe inyuma y’ubujura bwakorewe Kim Kardashian i Paris bakatiwe
IMYIDAGADURO

Abihishe inyuma y’ubujura bwakorewe Kim Kardashian i Paris bakatiwe

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 25, 2025 2:19 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Urukiko rwo mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa rwahamije icyaha cy’ubujura abagabo bibye Kim Kardashian mu 2016 ubwo yari ari mu bikorwa bijyanye n’akazi ke ko kumurika imideli muri icyo gihugu.

Aomar Aït Khedache wari uyoboye itsinda ry’aba bagabo 10 bibiye Kim Kardashian mu Bufaransa mu 2016, yakatiwe imyaka umunani ariko itanu isubitse. Ni mu gihe abandi bagabo batatu muri iri tsinda bakatiwe imyaka irindwi ariko itanu muri iyo isubitse.

Aba bagabo 10 bari barezwe kugira uruhare muri ubu bujura, ariko babiri muri bo bashinjwaga gutanga amakuru ajyanye n’ibikorwa bya Kim Kardashian, ubwo yari muri ‘Paris Fashion Week’, kuri ibi bisambo bararekuwe.

Kubera ko bamwe mu bagize iri tsinda bari baramaze igihe bafunzwe mbere y’urubanza, nta n’umwe mu bahamwe n’icyaha uzoherezwa muri gereza.

Pagesix yatangaje ko umucamanza yagabanyirije ibihano abagize iryo tsinda bitewe n’imyaka yabo, kuko abenshi bafite hagati y’imyaka 60 na 70.

Kardashian, ufite imyaka 44, utari witabiriye ubwo urukiko rwatangazaga umwanzuro warwo, yagize icyo atangaza ku cyemezo cy’urukiko , agaragaza ishimwe rye ku butabera bw’u Bufaransa kubera “ukuntu bashyize imbaraga mu guharanira ubutabera” mu rubanza rwe.

Itsinda ry’abanyamategeko ba Kardashian, barimo Michael Rhodes, Léonor Hennerick na Jonathan Mattout, na bo basohoye itangazo, bavuga ko uyu mugore yishimiye umwanzuro w’urukiko n’uko inzego z’ubutabera mu Bufaransa zitaye ku kirego cye.

Bakomeza bavuga ko “Yiteguye gushyira inyuma iyi nkuru y’agahinda, agakomeza umurimo wo kuvugira impinduka mu butabera, arengera abahuye n’ibyaha, inzirakarengane, ndetse n’abafunzwe bifuza guhinduka no kongera kwiyubaka.”

Uru rubanza rwari rwatangiye ku wa 29 Mata 2025.

Kubera imyaka y’aba bajura bibye Kim Kardashian mu itangazamakuru ryo mu Bufaransa bakunze kwitwa “abasaza b’abajura” cyangwa “Grandpa robbers” mu Cyongereza.

Aba bajura bari bibye Kim Kardashian ibikoresho by’agaciro, birimo impeta y’isezerano ya diamant ifite agaciro ka miliyoni enye z’Amadolari yari yarambitswe na Kanye West wahoze ari umugabo we, hamwe n’indi mirimbo; byose bifite agaciro ka miliyoni 10 z’Amadolari.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Inyandiko z’umuvandimwe wa Papa Léon XIV zateje ururondogoro mu batuye Isi
Next Article Chairman wa APR FC yagize ibyo atangaza nyuma yo gutwara igikombe
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Mozambique bagiye gusimbuzwa
May 26, 2025
Amakimbirane hagati ya Pamella Innocente, AB Godwin na Clapton Kibonge ku mushinga wa filime akomeje gufata indi ntera
May 25, 2025
Israel Mbonyi yahawe igihembo mpuzamahanga muri Tanzanian Gospel Music Awards 2025
May 25, 2025
Senior Manager Trade Finance at BPR by 28/05/25
May 25, 2025
Bakorewe igitangaza n’ikigo cy’ishuri nyuma yo gutabwa n’ababyeyi babo
May 25, 2025

You Might Also Like

IMYIDAGADURO

Bull Dogg ayoboye urutonde rw’abaraperi batanu b’ibihe byose mu mboni za Papa Cyangwe na Racine

Abaraperi b’abanyarwanda Papa Cyangwe na Racine bashyize hamwe bagaragaza urutonde rw’abaraperi batanu babona nk’inkingi za mwamba mu njyana ya Hip…

4 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Umuhanzi Yago Pon Dat n’umukunzi we Teta Christa bibarutse imfura y’umuhungu

Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Nyarwaya Innocent, wamamaye mu muziki ku izina rya Yago Pon Dat, yatangaje inkuru y’ibyishimo y’uko we n’umukunzi…

2 Min Read
IMYIDAGADURO

Ariel Wayz niwe muhanzi Nduhungirehe abona ushobora kugera kure kubera impano ye

Olivier Nduhungirehe yavuze ko Ariel wayz bitewe n'ijwi afite ryamugeza ku ruhando mpuzamahanga kuko ari ryiza kandi akaba ari umuhanga…

1 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Element na 1:55am bari kurebana ay’ingwe kubera miliyoni 25 Frw yishyuzwa

Mu minsi ishize, mu ruganda rwa muzika nyarwanda havuzwe ikibazo gikomeye hagati ya Producer Element na label yitwa 155am, aho…

4 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?