Kuri iki Cyumweru Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizami n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), cyatangaje ko ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza bizatangira ku wa 30 Kemena bigasozwa ku wa 03 Nyakanga 2025.
Ni mu gihe ibizamini bisoza Icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye bizakorerwa rimwe n’ibisoza umwaka wa gatandatu w’ayisumbuye kuva wa 09 Nyakanga bigasozwa ku wa 18 Nyakanga 2025.
Umuyobozi Mukuru wa NESA Dr. Bahati Bernard yatangaje ko imyiteguro y’ibizamini bya Leta irimbanyije haba ku ruhande rw’abanyeshuri, abarezi ndetse n’ababyeyi.
Yagize ati: “Bariteguye ni ibisanzwe, amashuri arabimeyereye, ababyeyi barabizi imiyiteguro imeze neza.”
Yanasabye ababyeyi kuba abana hafi abana cyane cyane abitegura gukora ibizamini bya Leta kuko ntaho bitaniye n’andi masuzuma bakora.
Yagize ati: “Abana bakwiye kwitegura neza ibizamini bya Leta no kwirinda igihunga. Ni isuzuma nk’ayandi basanzwe bakora.”
Umwaka ushize w’amashuri wa 2023/2024 abanyeshuri biyandikishije gukora ibizamini bya Leta banganaga na 91.713 ariko hakaba harakoze gusa 91.298 bangana na na 99,5%.
Ku ngingo yo kuba hiyandikisha benshi ariko bose ntibakore, Dr. Bahati yagaragaje ko biterwa n’impamvu zitandukanye zirimo uburwayi cyangwa guta ishuri.
Yagize ati: “Impamvu iya mbere aba ari uburwayi ibizamini bikagera atabashije kubikora ariko iyo arwaye abasha gukora turamufasha dushyiraho uburyo tumushyikiriza ikizamini. Ariko hari n’abandi bashobora kuba bakwiyandikisha ariko umunsi wo gukora ukagera yaragize impamvu zituma avamo.”
Yongeyeho ko uko imyaka igenda yicuma imibare y’abana bava mu ishuri igenda igabanyuka bitewe n’ingamba zashyizwe mu burezi harimo kugaburira abana ku ishuri n’izindi.
Gusa avuga ko nubwo imibare y’abata ishuri igenda igabanyuka, itaragera ku rwego rwifuzwa.
Imibare yavuye mu bushakashatsi bwa Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) bwa 2022 yagaragaje ko abana bataye ishuri icyo igihe bangana na 177.119.
Yanagaragaje ko mu mwaka wa 2019 abana b’abahungu bafite nibura imyaka 12, abagera kuri 13.4% bataye ishuri mu gihe abakobwa ari 5.2% ariko iyo mibare y’abakobwa igenda yiyongera bitewe n’uko bakura.