Milla Magee wari uri mu bakobwa bahanganiye ikamba rya Miss World 2025, ahagarariye Ubwami bw’u Bwongereza yivanye muri iri rushanwa.
Uyu mukobwa w’imyaka 24 yatanze impamvu zo kugira impungenge ku buryo abitabiriye irushanwa bari gufatwa.
Milla yabaye uwa mbere wikuye muri iri rushanwa ukomoka mu Bwongereza mu myaka 74 rimaze ritegurwa.
Aganira na The Sun, uyu mukobwa yagize ati “Nagiye nshaka gukora impinduka, ariko batugize nk’inyamaswa zikinira abantu. Irushanwa ryasigaye inyuma. Ku bw’umuco sinashoboraga kurigumamo.”
Milla, wari ubabaye cyane, yavuze ko yumvise ameze “nk’indaya” ndetse ko yakoreshejwe nk’igikoresho cyo kwidagaduriraho n’abategura Miss World.
Ati “Abakobwa babiri bashyirwaga ku meza imwe y’abashyitsi batandatu. Twasabwaga kwicarana na bo umugoroba wose no kubasusurutsa nk’ishimwe. Sinabyiyumvishaga na gato. Nibuka ntekereza nti ‘ibi ni amahano’. Sinaje hano ngo nkoreshwe nk’igikinisho cy’abantu.”
Icyemezo Magee yafashe cyatunguranye cyane mu bafana n’abandi bakobwa bari bahanganye na we.
Charlotte Grant wabaye Igisonga cya mbere muri Miss England ni we wahawe inshingano zo guhagararira u Bwongereza mu irushanwa rya Miss World 2025.
Biteganyijwe ko rizasozwa ku wa 31 Gicurasi 2025 rikazanyuzwa kuri televiziyo zo mu bihugu birenga 180. Iri rushanwa riri kubera mu Buhinde.
Kugeza ubu Miss World Organization itegura Miss World ntiragira icyo itangaza ku bivugwa na Magee.