igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > IMYIDAGADURO > HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
IMYIDAGADUROMU MAHANGA

HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe

NSHUTIYIMANA Cyprien
Last updated: May 18, 2025 12:09 am
NSHUTIYIMANA Cyprien
Share
SHARE

HoodyBaby, yatawe muri yombi na Polisi yo mu Bwongereza aho ari gushinjwa icyaha cyo gukomeretsa bikabije nyuma ya Chris Brown bahuriye ku kirego kimwe.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 17 Gicurasi 2025, Polisi yavuze ko yataye muri yombi Umuraperi w’Umunyamerika Omololu Akinlolu, uzwi ku izina rya HoodyBaby. aho we ibyaha akurikiranyweho byakozwe ku wa 19 Gashyantare 2023, mu kabyiniro ka Tape gaherereye mu gace ka Mayfair, mu mujyi wa Londres mu Bwongereza.

Ubushinjacyaha bwemeza ko umuhanzi Chris Brown yafashe icupa rya Tequila arikubita ku mutwe wa Abraham Diaw, akomeza kumukubita no kumukandagira ubwo yari yamaze kwitura hasi.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Gicurasi 2025, HoodyBaby, Omololu Akinlolu amazia ye nyakuri, afite imyaka 38 y’amavuko, yashyikirijwe Urukiko rwa Manchester aho ashinjwa icyaha kimwe cyo gukomeretsa bikabije ku bushake. Ibi bikorwa byafashwe n’amashusho ya camera z’umutekano z’ako kabyiniro.

Chris Brown yatawe muri yombi ku wa Kane, tariki ya 15 Gicurasi 2025, afatirwa mu cyumba cya hoteli i Manchester. Yagejejwe imbere y’urukiko rw’i Manchester ku wa Gatanu, tariki ya 16 Gicurasi.

Gusa yirinze kugira icyo avuga ku byaha aregwa. Urukiko rwategetse ko aguma muri gereza kugeza akazongera kuburana ku wa 13 Kamena 2025.

Akinlolu ni umuraperi ukomoka i Dallas, muri Leta ya Texas, akunze kugaragara mu mishinga myinshi ya muzika n’abahanzi barimo Chris Brown na Lil Wayne bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
Next Article Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

Nigeria: Imirwano yabaye hagati y’abahinzi n’aborozi yahitanye abantu 56

Nibura abantu 56 bimaze kumenyekana ko bahitanywe n’ibitero bibiri bikomeye byagabwe muri Leta ya Benue, iri mu burengerazuba bwa Nigeria,…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Igisirikare cya SADC cyatangiye gutaha bava aha muri Congo nk’uko bari babitangaje

Umuryango wa SADC watangiye gucyura ingabo zabo zari ziri kurugamba hano muri Congo batangiye gutaha baciye mu Rwanda. Ibikoresho bikomeye…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Museveni yanze ko Kabila ajya i Goma anyuze muri Uganda

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yimye Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo inzira…

1 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Umuraperi Sean John Love Combs wamenyekanye nka Diddy mu mugambi wo guhakana gufata kungufu abagore burundu

Umuraperi Sean John Love Combs wamenyekanye nka Diddy ushinjwa gushimuta abagore, kubaha ibiyobyabwenge no kubahatira gukora imibonano mpuzabitsina, yabihakanye avuga…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?