igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Abafana ba Rayon Sports biyambaje Umukuru w’Igihugu nyuma y’imvururu zabaye
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Abafana ba Rayon Sports biyambaje Umukuru w’Igihugu nyuma y’imvururu zabaye
AMAKURUIMIKINO

Abafana ba Rayon Sports biyambaje Umukuru w’Igihugu nyuma y’imvururu zabaye

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 18, 2025 10:19 am
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Abafana ba Rayon Sports biyambaje Umukuru w’Igihugu nyuma y’imvururu zabaye mu mukino wahuje iyo kipe na Bugesera FC, ugasubikwa utarangiye.

Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 52, Umusifuzi Ngaboyisonga yatanze penaliti kuri Bugesera FC yanavuyemo igitego cya kabiri, bituma abafana bateza imvururu zatumye umukino uhagarara.

Nyuma y’uko umukino uhagaze, abafana baganiriye na IGIHE dukesha iy’inkuru bagaragaje ko bafite agahinda batewe n’imyitwarire y’abasifuzi kuri uwo mukino, basaba ko Perezida wa Repubulika yafasha mu gukemura ikibazo kiri mu mupira w’amaguru w’u Rwanda.

Umwe yagize ati “Abana bacu bagiye kuzarwara bwaki kubera urukundo rwa Rayon Sports twishyura amafaranga tujya kureba umupira. Ikintu nasorezaho umukuru w’igihugu yavuze ko azabaha inama umupira bawihorere ntabwo bawushoboye, ntabwo twajya duhora dukina n’abasifuzi.”

Mugisha Samuel ati “Ndababaye cyane kubona umuntu yaje aha kureba umupira, naho ni ibintu by’imyanda nk’ibi ngibi. Abasifuzi bo mu Rwanda ni ibisambo. Ndasaba Perezida wa Repubulika ngo abadashoboye abirukane.”

Uwiyita Mama Rayon yagize ati “Niba nabishinja Ferwafa simbizi, ariko icyo mbona ni uko twakorerwa ubuvugizi. Niba perezida ibi bintu ashobora kuba abireba atubababarire aducire uyu mwanda uri mu mupira.”

Yakomeje agira ati “Ibaze kugira ngo tuve mu ngo zacu tuje kureba umupira w’amaguru, kumbe tuje gukina n’amarangamutima yacu. Nka njye urabibona ko ndi kurira kuko…byandenze ubwenge.”

Yagaragaje ko yishimira kuba umukino utarangiye kuko byagaragaraga ko Rayon Sports iri kwibwa n’abasifuzi.

Ku rundi ruhande umufana w’ikipe ya Bugesera FC yavuze ko ikipe ye yari yiteguye neza gutsinda umukino kuko iri mu makipe ahangana no kutamanuka.

Ati “Twabarushije umukino, twagiye kubona penaliti kubera ko twayirushije. Mu by’ukuri ibyo Rayon Sports ivuga ngo bari guhangana na APR FC twebwe ntabwo ari byo tugenderaho. Twari turi mu byago byo kuba twamanuka ariko mu byukuri aya manota twari tuyakeneye. Twabatsinze icya mbere baracyemera, icya kabiri ni cyo bazanyemo urugoma kandi mu by’ukuri bazabahane.”

Hategerejwe kumenya icyemezo Ferwafa izafata kuri uwo mukino kuko Komiseri w’umukino, Munyemana Hudu yafashe icyemezo cyo kuwusubika kubera impamvu z’umutekano muke.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article ”Ntacyo umusifuzi yakoze kitari cyo” – Perezida wa Bugesera FC
Next Article Nigeria: Abahinzi n’abarobyi 23 bapfuye abandi bashimutwa mu gitero cyagabwe n’umutwe w’iterabwoba
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Umukobwa mugahinda kenshi cyane yasabye umuyobozi w’intara ko yamufasha akarongorwa
May 18, 2025
Umuvugizi wa Minisiteri w’Ububanyi n’Amahanganga y’u Burusiya yavuze ko mu gihe Ukraine izaba yimye amatwi abo muri OTAN intambara izahita irangira
May 18, 2025
Papa Léon XIV yimitswe ku mugaragaro
May 18, 2025
Umubyeyi yajyanye inkoko esheshatu ashaka kwishyura amafaranga y’ishuri y’abuzukuru be babiri
May 18, 2025
Mexique: Ubwato bwa gisirikare bwakoze impanuka yahitanye 2 abandi 19 barakomereka
May 18, 2025

You Might Also Like

AMAKURUIMYIDAGADURO

Abantu 150 nibo bagiye gutoranywamo inyangamugayo mu rubanza rwa Sean Combs uzwi nka Diddy

Urubanza rw’umuraperi Sean Combs uzwi nka Diddy, rwatangiye ku mugaragaro, aho urukiko rwatangiye rutoranya abantu b’inyangamugayo bazifashishwa mu iburanishwa rye.…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

U Buholandi bwafunze Ambasade zabwo mu bihugu bitandukanye birimo n’u Burundi

Guverinoma y’u Buholandi yatangaje ko yafunze zimwe muri Ambasade n’ibiro by’abahagarariye inyungu zayo mu bihugu bitandukanye byo ku migabane itandukanye,…

2 Min Read
AMAKURU

Impunzi yaguye mu mubyigano wo gufata ibyo kurya

Mu gihugu cya Kenya mu Ntara ya Garrisa, umwuka mubi watutumbye mu nkambi ya Garissa ubwo habaga umubyigano w'abantu benshi…

1 Min Read
AMAKURUUBUZIMA

Minisitiri Mugenzi yasabye abaturage kwishyura mituweli bashyingiye kuri Sisiteme Imibereho

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Patrice Mugenzi, yasobanuye ko Leta yafashe icyemezo cyo gukuraho ibyiciro by’ubudehe nyuma yo kubona ko bidindiza…

3 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?