Abagore babiri bahuje umugabo batuye mu gace ka Dakwa muri Bwari Area Council y’Umujyi wa Abuja, bajyanywe mu bitaro nyuma yo gufata umuti wa gakondo uzwi nka “kayan mata” mu rwego rwo gushimisha umugabo wabo wari uherutse kurongora umugore wa gatatu.
Nk’uko Daily Trust yabitangaje, aba bagore bafashe uyu muti nyuma y’iminsi itatu umugabo wabo, Musa Muhammad akoze ubukwe n’umugore mushya ukomoka i Gusau muri Leta ya Zamfara. Bivugwa ko bari bawufatanye n’amata, ariko kuri iyi nshuro bawuhawe mu ifu aho kuba mu isukari nk’uko byari bisanzwe.
Musa yavuze ko yahamagawe avuye ku mugore mushya bamubwira ko abagore be babiri batameze neza. Yahise abasanga basakuza, barira kubera uburibwe bwo mu nda. Nyuma yo kugerageza kubavura mu rugo n’umuforomo, byaranze, bajyanwa mu bitaro byo muri Madalla aho babazwe kubera ibyangiritse mu myanya y’imbere.
Aba bagore bashyizwe mu bitaro icyumweru kimwe hanyuma barekurwa ku wa Mbere. Biravugwa ko bari basanzwe bafata uyu muti wa gakondo utangwa n’umuvuzi w’umugore, ariko ko kuri iyi nshuro bawuhawe mu bundi buryo budasanzwe.
Umuganga w’indwara z’abagore, Dr. Taiye Anifowose, yahise atanga impuruza, asaba abagore kwirinda gufata bene ibi byatsi bya gakondo, avuga ko bishobora kwangiza imyanya ndangagitsina no guteza ibibazo birambye ku buzima.