Ni kenshi abaturage bo mu Mujyi wa Kigali bagiye binubiye ko bisi zitwara abagenzi mu buryo rusange zitinda guhaguruka muri gare zitandukandukanye ndetse bamwe bagahitamo gutega moto bitewe n’uko bakererwaga.
Mu gushaka igisubizo cy’icyo kibazo, Umujyi wa Kigali wafashe ingamba zitandukanye mu rwego rwo gufasha abagenzi batega bisi kugera muri gahunda ku gihe.
Ni muri urwo rwego ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangije igerageza rya bisi zitwara abagenzi hashingiwe ku gihe cyagenwe, aho gutegereza ko zuzura. Riri gukorerwa mu muhanda Nyabugogo-Kabuga.
Mu gushaka kumenya uko abaturage bakiriye iri gerageza, IGIHE dukeshya iyi nkuru yaganirije abagenzi batega bisi zijya muri icyo cyerekezo, bagaragaza uko bakiriye baryakiriye ndetse n’ibyo riri gukemura.
Twizeyimana Maurice ukunze gutega bisi muri iki cyerekezo, yavuze ko iyi gahunda iri kubafasha kugera aho bagiye vuba, ugereranyije n’uko byari bimeze mbere.
Yagize ati “Mu byukuri iyi gahunda iri kudufasha cyane. Kuri njyewe by’umwihariko biri kumfasha kuko nkunda gukora ingendo muri uyu muhanda. Mbere hari ukuntu wazaga gutega bisi ariko bikarangira uteze moto ku mpamvu z’uko yatinze guhaguruka. Hari igihe yamaraga isaha irenga itarahaguruka, itegereje ko yuzura bikarangira umuntu ayivuyemo kandi yakojejeho ikarita.”
Yakomeje agira ati “Hari igihe nategeshaga amafaranga arenga 4000 Frw kandi nakabaye ntegesha 1000Frw ku mpamvu z’uko nangaga ko bisi inkereza ariko ubu ayo nzajya nyakoresha mu bindi cyangwa nyizigamire kuko niba kuva iyi gahunda yatangira maze gutega bisi inshuro zirindwi kandi ngerera aho ngiye ku gihe, urumvako biri kudufasha.”
Kabatesi Emerita yasobanuye ko kuva iri gerageza ryatangira, amaze gutega bisi inshuro ebyiri. Ashingiye ku kuba abagenzi bakoresha umuhanda wa Nyabugogo-Kabuga batagitinda muri gare, yasabye ko iyi gahunda yashyirwa no mu yindi mihanda.
Yagize ati “Mbere twaratindaga cyane kuko umuntu yamaraga umwanya munini ategereje ko ihaguruka, wabaza shoferi akakubwira ko imodoka itari buhaguruke ituzuye, ariko ubu ntabwo bigisaba ko yuzura kuko iyo iminota igeze ahita ahaguruka bidasabye ko ibanza kuzura, agatwara abamaze kugeramo.”
Habyarimana Grégoire ni umushoferi utwara bisi iri mu ziri kwifashisha muri iri geregeza. Yavuze ko bitandukanye n’uko byahoze kuko mbere babanzaga gutegereza ko bisi yuzura mu rwego rwo kwirinda igihombo.
Yagize ati “Mbere twarebaga ibigenda ku modoka, tukanga guhaguruka ituzuye ariko ubu ntabwo ari ko bikimeze kuko haba hari inzego zitandukanye nka RURA n’Umujyi wa Kigali, zigenzura uko iyi gahunda iri gushyirwa mu bikorwa.”
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine yatangaje ko bahisemo gukorera igerageza ku muhanda wa Nyabugogo-Kabuga kuko ari muremure, ukaba unagira abagenzi benshi.
Ntirenganya yavuze ko bahisemo gukoresha imodoka zikoresha amashanyarazi kubera ko ari zo zihendutse kuko zidashorwamo byinshi nka lisansi, yongeraho ko ari n’uburyo bwo kubungabunga ibidukikije kuko zidasohora imyuka ihumanya ikirere.
Yavuze ko ubwo iri suzuma rizaba rirangiye, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali n’abafatanyabikorwa bazarebera hamwe raporo y’uko byakozwe, harebwe umusaruro bishobora gutanga, hanyuma hafatwe umwanzuro w’ikizakurikiraho.
Yagize ati “Iri gerageza nirirangira, hazarebwa raporo y’uko ryakozwe, uko ryakiriwe n’abagenzi, niba barabyishimiye ndetse hasuzumwe niba nta gihombo kirimo, ibibazo bizakemuka ndetse n’ibishobora kuvuka hanyuma ibyo byose nibimara gusuzumwa, ni bwo inzego bireba zizafata umwanzuro w’ikizakurikiraho.”
Iri gerageza ryatangiye tariki 24 Gicurasi, bikaba biteganyijwe ko rizarangira ku ya 24 Kamena 2025. Hari kwifashishwa bisi 10 zikoresha amashanyarazi. Izi bisi ntizirenza iminota itanu muri gare.