igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Abantu 14 bakomerekeye mu mpanuka ya tagisi minibisi yarenze umuhanda
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Abantu 14 bakomerekeye mu mpanuka ya tagisi minibisi yarenze umuhanda
AMAKURU

Abantu 14 bakomerekeye mu mpanuka ya tagisi minibisi yarenze umuhanda

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 14, 2025 1:35 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Mu gitondo cyo ku wa Kabiri, tariki ya 13 Gicurasi 2025, habaye impanuka y’imodoka yabereye mu Murenge wa Mururu, Akarere ka Rusizi, aho imodoka yo mu bwoko bwa tagisi minibisi yavaga i Bugarama yerekeza i Kamembe yarenganye umuhanda igonga umukingo, igwa mu muferege. Iyo mpanuka yasize abantu 14 bari bayirimo bose bakomerekeye ahantu hatandukanye, ariko nta n’umwe wapfuye.

Impanuka yabaye ahagana saa yine n’iminota 50 za mu gitondo, ubwo imodoka yageraga mu Mudugudu wa Cyirabyo A, Akagari ka Gahinga. Umushoferi wayo, Twagiramungu Joël w’imyaka 34, byavuzwe ko yari atwaye atitondeye imiterere y’umuhanda, harimo ikorosi rikomeye risaba kwitonda no kugabanya umuvuduko.

Iyo modoka ifite nimero za pulake RAF 566C, yaje kurenga umuhanda bitewe n’uburyo umushoferi yayitwaye ku muvuduko uri hejuru, birangira igonze umukingo igwa mu muferege. Abagenzi bose uko ari 14 barimo abagore, abagabo ndetse n’abana, bahise bajyanwa kwa muganga kugira ngo bitabweho.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Superintendent Emmanuel Kayigi, yemeje aya makuru anasobanura icyateye iyo mpanuka.

Yagize ati: “Impanuka yatewe no kutitwararika kw’umushoferi, harimo kutaringaniza umuvuduko n’imiyoborere mibi y’imodoka. Icyo gice kirimo ikorosi risaba umushoferi kuba azi uko acunga neza imodoka ayitwara gake.”

SP Kayigi yashimangiye ko nta muntu waguye muri iyo mpanuka, ariko abakomeretse bari kwitabwaho n’abaganga mu bigo nderabuzima bitandukanye biri hafi aho.

Yongeyeho ati: “Tuributsa abatwara ibinyabiziga, cyane cyane abari mu kazi ko gutwara abagenzi, ko bafite inshingano idasanzwe yo kurengera ubuzima bw’abantu baba babizeye. Kwirara, gutwarira ku muvuduko mwinshi, cyangwa kudaha agaciro imiterere y’umuhanda bishobora kuvamo amakuba akomeye nk’aya.”

Polisi y’u Rwanda yasabye abashoferi bose gukomeza kugira ubushishozi mu gihe batwaye imodoka, cyane cyane mu mihanda ifite ibyago byinshi birimo imikingo, amakorosi, ndetse n’aho umuhanda unyerera. Banasabwe guhora bibuka ko ubuzima bw’abantu babatwaye buri mu maboko yabo.

Abagenzi nabo bibukijwe uburenganzira bwabo bwo gutanga amakuru igihe babonye umushoferi utubahiriza amategeko y’umuhanda, harimo no kugenda ku muvuduko urenze uwemewe cyangwa gutwara nabi.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article AFC/M23 ikomeje ibikorwa byo guhiga abarwanyi ba FDLR n’abandi bateza umutekano muke i Goma
Next Article Robertinho yatanze ikirego arega Rayon Sports nyuma yo guhagarikwa
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Uwaguze Man United akomeje guhomba bikomeye
May 16, 2025
Abapolisi 833 Barangije Amahugurwa yo Kurwanya Iterabwoba i Mayange
May 16, 2025
Chris Brown agiye Gufungwa iminsi 30 y’agateganyo
May 16, 2025
Emery Bayisenge yasezeranye imbere y’amategeko
May 16, 2025
Umusirikare wishe bagenzi be batatu yakatiwe igihano cy’urupfu
Kinshasa: Igihano cy’urupfu ku musirikare wishe bagenzi be batatu
May 16, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Turahirwa Moses ukurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge yitabye Urukiko

Saa Kumi n’Ebyiri z’igitondo, Turahirwa Moses ukurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, nibwo yagejejwe ku Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro mu gihe…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Ubuhinde na Pakistan byinjiye mu ntambara yeruye

Mu ijoro ryakeye, igihugu cy’u Buhinde cyatangaje ko cyagabye igitero gikomeye ku butaka bwa Pakistan, aho cyarashe ibisasu bya misile…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Nyuma y’igitero yagabye kuri Gen MUHOOZI, CODECO igiye kumusaba imbabazi

Abayobozi CODECO umutwe witwaje intwaro wa urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’uko umutwe bayoboye uteye ingabo…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Ibiganiro hagati ya Guverinoma ya DRC na M23 byasubitswe mu buryo butunguranye

Ibiganiro by’amahoro hagati ya Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo na M23 byari biteganyijwe kubera i Doha, muri Qatar,…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?