Icyambu kinini cya Shahid Rajaee kiri i Bandar Abbas mu majyepfo y’u Burengerazuba bwa Iran kibasiwe n’inkongi y’umuriro yatewe n’ibiturika kugeza ubu imaze guhitana abantu 40, ikomeretsa 1000 mu gihe 6 bakomeje kuburirwa irengero.
Inkongi yadutse ku wa 26 Mata, ikomeje guteza impungenge ko umubare ushobora gukomeza kwiyongera gusa itsinda ry’abashinzwe kuzimya umuriro bawuhosheje
Amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga kuri iki Cyumweru, yerekana indege zo mu bwoko bwa kajugujugu zigerageza kuzimya umuriro.
Perezida wa Irani, Masoud Pezeshkian, yatangaje ko abababajwe n’abahitanywe n’ibiturika avuga ko ndtse ahita atanga iegeko ko hakorwa iperereza hakarebwa icyabiteye.
Kugeza ubu, ibikorwa byo kohereza no kwakira ibicuruzwa kuri icyo cyambu cya Shahid Rajaee Port ntibiri gukora.
Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin, na we yihanganishije Iran kubw’iyo mpanuka ndetse yemera gutanga ubufasha bushoboka.
Iki cyambu cya Shahid Rajaee Port, gifite ubushobozi bwo kwakira toni miliyoni 80 z’ibicuruzwa buri mwaka, kikaba ari na cyo kiri hafi y’inyanja ya Hormuz, inyuzwaho amato menshi y’ubucuruzi bw’amavuta; aho 20% by’amavuta acuruzwa buri munsi ku Isi anyuzwa aha kuri Shahid Rajaee Port.
