Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 9 Gicurasi 2025, umutwe wa Alliance Fleuve Congo (AFC), ubarizwamo inyeshyamba za M23, watangaje ko wakiriye itsinda ry’Abanyekongo bagera kuri 20 baturutse muri diaspora, baje gushyigikira ibikorwa byawo byo guhindura ubutegetsi buriho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
Iri tsinda ririmo abagore icyenda baturutse mu bihugu bitandukanye birimo Ububiligi, Ubufaransa, Ubutaliyani, Kanada, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, na Tanzaniya. Biyemeje kwitabira amahugurwa ya gisirikare n’aya politiki kugira ngo binjire byimazeyo mu bikorwa bya AFC-M23.
Aba banyamuryango bashya bakiriwe ku mugaragaro n’abayobozi bakuru b’uyu mutwe barimo Corneille Nangaa, ushinzwe ibikorwa bya politiki muri AFC, hamwe na Bertrand Bisimwa na Freddy Kaniki, bayoboye M23 mu bihe bitandukanye.
Nk’uko AFC-M23 ibitangaza, iyi gahunda igamije guhuriza hamwe Abanyekongo bose, yaba abari imbere mu gihugu cyangwa mu mahanga, bafite intego yo gutanga umusanzu mu kubaka igihugu cy’amahoro, gifite umutekano n’ubuyobozi bushya bwubakiye ku mahame ya demokarasi.
Iri tsinda rije rikurikira irindi ry’abanyamuryango bashya bifatanyije n’uyu mutwe mu minsi ishize, aho batangaje ko bagiye no gukomeza gushishikariza abandi Banyecongo baba hanze kwinjira muri AFC-M23.
Ibi bikorwa ariko bikomeje gukurura impaka n’impungenge, yaba imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga, bitewe n’uko bishobora gutuma umutekano urushaho kuzamba mu burasirazuba bwa Congo, aho intambara z’imitwe yitwaje intwaro zimaze imyaka irenga makumyabiri.
Ibi bibaye mu gihe ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika bikomeje gushishikariza impande zose kugana inzira y’amahoro, aho hateganyijwe ko Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Rwanda bazasinya amasezerano y’amahoro i Washington, ndetse no muri Doha muri Qatar.