igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Abanyekongo bo muri Diaspora bifatanyije na AFC-M23 mu rugamba rwo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Abanyekongo bo muri Diaspora bifatanyije na AFC-M23 mu rugamba rwo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi
AMAKURU

Abanyekongo bo muri Diaspora bifatanyije na AFC-M23 mu rugamba rwo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 10, 2025 6:12 pm
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 9 Gicurasi 2025, umutwe wa Alliance Fleuve Congo (AFC), ubarizwamo inyeshyamba za M23, watangaje ko wakiriye itsinda ry’Abanyekongo bagera kuri 20 baturutse muri diaspora, baje gushyigikira ibikorwa byawo byo guhindura ubutegetsi buriho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Iri tsinda ririmo abagore icyenda baturutse mu bihugu bitandukanye birimo Ububiligi, Ubufaransa, Ubutaliyani, Kanada, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, na Tanzaniya. Biyemeje kwitabira amahugurwa ya gisirikare n’aya politiki kugira ngo binjire byimazeyo mu bikorwa bya AFC-M23.

Aba banyamuryango bashya bakiriwe ku mugaragaro n’abayobozi bakuru b’uyu mutwe barimo Corneille Nangaa, ushinzwe ibikorwa bya politiki muri AFC, hamwe na Bertrand Bisimwa na Freddy Kaniki, bayoboye M23 mu bihe bitandukanye.

Nk’uko AFC-M23 ibitangaza, iyi gahunda igamije guhuriza hamwe Abanyekongo bose, yaba abari imbere mu gihugu cyangwa mu mahanga, bafite intego yo gutanga umusanzu mu kubaka igihugu cy’amahoro, gifite umutekano n’ubuyobozi bushya bwubakiye ku mahame ya demokarasi.

Iri tsinda rije rikurikira irindi ry’abanyamuryango bashya bifatanyije n’uyu mutwe mu minsi ishize, aho batangaje ko bagiye no gukomeza gushishikariza abandi Banyecongo baba hanze kwinjira muri AFC-M23.

Ibi bikorwa ariko bikomeje gukurura impaka n’impungenge, yaba imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga, bitewe n’uko bishobora gutuma umutekano urushaho kuzamba mu burasirazuba bwa Congo, aho intambara z’imitwe yitwaje intwaro zimaze imyaka irenga makumyabiri.

Ibi bibaye mu gihe ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika bikomeje gushishikariza impande zose kugana inzira y’amahoro, aho hateganyijwe ko Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Rwanda bazasinya amasezerano y’amahoro i Washington, ndetse no muri Doha muri Qatar.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article 2 Job Positions of Registerd Nurse at King Faisal Hospital Rwanda (KFHR) | Kigali: Deadline: 13-05-2025
Next Article Icyogajuru cya Cosmos-482 cy’u Burusiya kigiye kugwa ku Isi nyuma y’imyaka 53 kiri mu isanzure
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Guverinoma y’u Rwanda mu bufatanye bushya n’isosiyete E7 Group yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu

U Rwanda rwagiranye amasezerano mashya na sosiyete yo mu bihugu by'abarabu iyi sosiyete ikaba izwi cyane mu gutanga service y'icapiro…

1 Min Read
AMAKURU

Ibikoresho bya SAMIDRC byanyujijwe mu Rwanda bigeze ku cyiciro cya gatatu

Ku wa 8 Gashyantare 2025, urukurikirane rw’amakamyo atwaye ibikoresho by’ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo zari ziri mu butumwa bwo kugarura…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

RDC: Umutwe wa Wazalendo wifatanyije n’inyeshyamba za AFC/M23 ziyobowe na Corneille Nangaa

Mu karere ka Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), haravugwa inkuru y’ifatanya ry’umutwe…

3 Min Read
AMAKURU

Umuherwe ukomeye cyane Barry Diller yatangaje ko ari umutinganyi ku myaka 83 y’amavuko

Barry Diller, umwe mu baherwe bakomeye ku isi, yatangaje ku mugaragaro ko ari umutinganyi, nyuma y’imyaka 24 arushinganye n’umunyamideli w’icyamamare…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?