Abapolisi bane bo muri Kenya bashinjwa kwica umwana w’amezi atandatu mu myaka umunani ishize, bagejejwe imbere y’urukiko, abandi umunani bari barashinjwe hamwe na bo bararekurwa nyuma y’uko ubushinjacyaha bubahanaguyeho ibyaha.
Ni icyemezo cyateje uburakari kinamaganwa n’abantu batandukanye.
Dosiye ijyanye n’urupfu rw’umwana witwa Samatha Pendo, igaragaza ko yishwe mu mwaka wa 2017 ubwo abapolisi boherezwaga guhosha imyigaragambyo yakurikiye amatora, mu mujyi wa Kisumu mu Burengerazuba bwa Kenya.
BBC yatangaje ko ku wa Mbere abaregwa uko ari bane bahakanye ibyaha bashinjwa birimo ubwicanyi nk’icyaha cyibasira inyokomuntu, gukorera abaturage iyicarubozo no gufata ku ngufu.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu irimo Amnesty International, yagaragaje ko hari impungenge kuko muri dosiye y’abashinjwa hatagaragaramo abayobozi bakuru bari bakuriye abakoze ibi byaha byagize ingaruka ku baturage bagera kuri 60.
Bamaganye kandi icyemezo cy’ubushinjacyaha cyo gutangaza amazina y’abahohotewe n’abatangabuhamya bavuga ko bishobora kubashyira mu kaga.
Kugeza ubu, nta n’umwe mu bashinjwa wari warigeze agezwa mu rukiko ngo yisobanure, bitewe n’ubukererwe bukabije, byatumye abaturage basaba ubutabera.
Lensa Achieng, nyina wa Pendo, yabwiye BBC ko yizeye ko ubutabera buzatangwa kandi ko yishimira ko urubanza rwatangiye.
Ati “Urugendo ntirwari rworoshye, ariko nk’umuryango wa Pendo, hari icyerekezo… ni intambwe ikomeye mu gukurikirana iki kibazo.”
Yongeraho ati “Icyo dusaba ni uko twabona ubutabera ku mukobwa wacu kugira ngo ibyatubayeho bitazongera kuba ku wundi mubyeyi.”
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikomeje kunenga ubukererwe bukabije, ishinja inzego z’ubutabera ko zakomeje gusunika urubanza nta mpamvu, isaba ko hakorwa ibishoboka byose kugira ngo uru rubanza rutazasubikwa.