Abasirikare b’Ingabo z’Umuryango SADC ziri mu butumwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo SAMIDRC (SADC Mission in the Democratic Republic of Congo) bagiye kunyura ku butaka bwo mu Rwanda berekeza mu gihugu cya Tanzaniamu gace ka Chato
Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’inama yabaye kuwa Gatanu, tariki ya 11 Mata 2025, yahuje abakuru b’ingabo z’ibihugu bitatu byatanze ingabo muri uyu mutwe, ari bo: General Rudzani Maphwanya w’ingabo za Afurika y’Epfo (SANDF), General Jacob Mkunda w’ingabo za Tanzania (TPDF), na General Paul Phiri w’ingabo za Malawi. Inama yabereye ku cyicaro gikuru cya TPDF i Dar es Salaam, yanitabiriwe na Prof. Kula Theletsane, Umuyobozi ushinzwe iby’Ububanyi n’Amahanga, Ingabo n’Umutekano muri SADC.
Umutwe wa SAMIDRC watangiye ibikorwa byo kugarura umutekano mu Burasirazuba bwa Congo mu Ukuboza 2023, uyobowe na Major General Monwabisi Dyakopu wo muri Afurika y’Epfo. Ku itariki ya 13 Werurwe 2025, SADC yatangaje ko uyu muryango ugiye gusoza iyi misiyo, ibikorwa byo gukura abasirikare bikazakorwa mu byiciro.
Ibyo byatangajwe nyuma y’uko ingabo zose zatanzwe n’ibihugu bitatu byatangaje ko hari abasirikare babo bapfiriye ku rugamba barwana n’umutwe wa M23. Afurika y’Epfo ni yo yahombye benshi, aho hapfuye abasirikare 14.
Ku wa 6 Gashyantare, nyuma y’ibyumweru bibiri habaye imirwano mu duce twa Sake na Goma, Perezida wa Malawi Lazarus Chakwera yahise atangaza ko abasirikare be bagomba gutangira kwitegura kuva mu Burasirazuba bwa DRC.
Itangazo rya SAMIDRC ryo ku wa 11 Mata ryagaragaje ko igikorwa cyo kudasubukurira indege ngo zinyure ku kibuga cya Goma aribyo byatindije aba basirikare. Ryemeje ko kuva muri Congo bizakorwa n’inzira yo ku butaka banyuze mu Rwanda, kandi SADC izaganira na Leta y’u Rwanda kugira ngo itange uburenganzira n’umutekano w’aba basirikare.
Ibihugu bitatu byohereje ingabo byahawe inshingano zo kongera imbaraga mu igenamigambi ry’uku kuva muri Congo, hifashishijwe inzobere mu by’imirwano, ubutasi n’ibikoresho. Aba bazagirana inama n’umuyobozi w’ingabo za SAMIDRC kugira ngo hatangwe amabwiriza ajyanye n’uko bazasohoka mu gihugu neza kandi mu mucyo.
Nubwo gutaha kw’aba basirikare byari byemejwe, umutwe wa M23/AFC (Alliance Fleuve Congo) uvuga ko ingabo za SAMIDRC zikomeje gukorana n’ingabo za FARDC, imitwe y’aba Wazalendo n’abandi, ibintu bavuga ko bibangamiye amasezerano bari bafitanye na SADC, ndetse bikaba biri gutinza ko ikibuga cy’indege cya Goma cyafungurwa. Mu itangazo rya M23 ryo ku ya 12 Mata, basabye ko SAMIDRC ihita ivanwa muri Congo, kandi ko FARDC iri mu nyubako za Monusco yahirukanwa igashyikirizwa M23.
M23 yavuze iti: “Nubwo twihanganye nyuma y’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi mwakoze, AFC/M23 igomba kongera gusuzuma imyanzuro yayo hagamijwe kurinda abaturage ba Congo n’umutekano w’ingabo za SAMIDRC ziri mu duce twamaze kwigarurirwa.”
Guhera kuwa Kabiri w’icyumweru gishize, hakomeje kumvikana imirwano mu majyaruguru ya Goma, aho bivugwa ko ingabo za FARDC n’aba Wazalendo bahungiye mu ishyamba rya Virunga bakomeje kurwana n’ingabo za M23. Abasesenguzi bavuga ko SAMIDRC itari muri ibi bikorwa by’imirwano.
Dean Wingrin, inzobere mu bya gisirikare, yavuze ko bidashoboka ko SAMIDRC yaba irimo kwishora mu mirwano: “Bamaze kugirana amasezerano yo gutaha. Ibi ni ibikorwa bya FARDC, bishobora gushyira ingabo za SAMIDRC mu kaga.”
Yongeraho ati: “Gusaba ko SAMIDRC yava mu gihugu ako kanya bivuze ko badashobora guhita bayibonera indege. None se bizagenda gute ku bikoresho byose bafite? Uburyo bwo kuva mu gihugu buciye ku butaka burushaho kugorana.”
Darren Olivier, Umuyobozi wa African Defence Review, yavuze ko nta bimenyetso bifatika bihari byerekana ko SAMIDRC irimo kurwana. Yagize ati: “Amakuru mfite avuga ko abasirikare ba SAMIDRC bari mu bigo byabo, bafite gusa urujya n’uruza ruke rw’ibikoresho. Bisa n’aho M23 iri gushaka impamvu yo kuva ku masezerano.”
Yakomeje avuga ko bisa n’aho FARDC irimo kugaba igitero gisubiza M23, bikaba bishobora kuba byatuma M23 ishaka kwikiza SAMIDRC mu gace irimo kwigarurira, cyangwa se igashyira igitutu kuri SADC ngo nayo itere igitutu Kinshasa.
Yasoje agira ati: “Ibi bishobora gutuma kuva kwa SAMIDRC muri Congo bidakorwa mu mutekano, bikanatera imvururu. Icyifuzo ni uko havuka umuti wa dipolomasi n’ubwitonzi.”
Ku kijyanye n’uko M23 yasabye ko FARDC iri muri Monusco yafatwa ikabashyikirizwa, Olivier yavuze ko ari ibintu bitunguranye kuko Monusco nta bubasha ifite bwo gukora ibyo. Yemeza ko bishobora kuba ikimenyetso cy’indi mirwano iri gutegurwa hagati ya M23 na Monusco, nubwo icyihishe inyuma yabyo kitaramenyekana.
Mu gusoza, Olivier yavuze ko ibintu biri kurushaho kuzamba, bitewe n’uko M23 yasheshe amasezerano yo guhagarika imirwano no gutuma ingabo za SAMIDRC ziva muri Congo mu mutekano, bigatuma amahirwe y’uko izo ngabo zava mu gihugu mu buryo butekanye.