Abasirikare bane bakomerekeye mu mirwano hagati y’ingabo za Afurika y’Epfo n’umutwe wa M23 mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu mpera za Mutarama 2025, baracyari mu bitaro aho bakomeje guhabwa ubuvuzi
Ku wa 24 Gashyantare 2025, abasirikare barenga 190 bakomerekeye muri iyo mirwano ndetse n’abandi barwaye, bacyuwe mu bihugu byabo banyuze ku mupaka w’u Rwanda na RDC. Muri abo, harimo abasirikare ba Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi.
Bamwe mu bari bamerewe nabi cyane bagejejwe ku modoka babanje gutwarwa mu magare y’abafite ubumuga, harimo abari baracitse amaguru.
Admiral Prince Tshabalala, umuvugizi w’ingabo za Afurika y’Epfo, yavuze ko igihugu cye cyakiriye abasirikare 127, bamwe bajyanwa kuvurirwa mu bitaro bikomeye abandi bahabwa ubufasha mu bijyanye n’imitekerereze.
Mu kiganiro yahaye televiziyo NewzRoom Afrika ku itariki ya 1 Gicurasi, Tshabalala yatangaje ko muri abo basirikare, abenshi bamaze gusohoka mu bitaro, hasigaye bane bagikurikiranwa n’abaganga kubera ibikomere bikomeye.
Yagize ati: “Abenshi mu basirikare bacyuwe bahawe ubufasha mu by’imitekerereze, ndetse baratashye. Hasigaye bane baracyitabwaho, ariko bari kuvurirwa ahasanzwe, si indembe.”
Yongeyeho ko abo basirikare bakomeretse mu bitero bikaze umutwe wa M23 wagabye ku birindiro by’ingabo za Afurika y’Epfo.
Afurika y’Epfo yatangaje ko abasirikare bayo 14 bishwe mu mirwano yabereye mu duce twa Sake na Goma muri RDC.