igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Abasirikare bane ba Afurika y’Epfo baracyitabwaho nyuma yo gukomerekera mu mirwano na M23 muri RDC
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Abasirikare bane ba Afurika y’Epfo baracyitabwaho nyuma yo gukomerekera mu mirwano na M23 muri RDC
AMAKURUMU MAHANGA

Abasirikare bane ba Afurika y’Epfo baracyitabwaho nyuma yo gukomerekera mu mirwano na M23 muri RDC

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 3, 2025 1:38 pm
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Abasirikare bane bakomerekeye mu mirwano hagati y’ingabo za Afurika y’Epfo n’umutwe wa M23 mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu mpera za Mutarama 2025, baracyari mu bitaro aho bakomeje guhabwa ubuvuzi

Ku wa 24 Gashyantare 2025, abasirikare barenga 190 bakomerekeye muri iyo mirwano ndetse n’abandi barwaye, bacyuwe mu bihugu byabo banyuze ku mupaka w’u Rwanda na RDC. Muri abo, harimo abasirikare ba Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi.

Bamwe mu bari bamerewe nabi cyane bagejejwe ku modoka babanje gutwarwa mu magare y’abafite ubumuga, harimo abari baracitse amaguru.

Admiral Prince Tshabalala, umuvugizi w’ingabo za Afurika y’Epfo, yavuze ko igihugu cye cyakiriye abasirikare 127, bamwe bajyanwa kuvurirwa mu bitaro bikomeye abandi bahabwa ubufasha mu bijyanye n’imitekerereze.

Mu kiganiro yahaye televiziyo NewzRoom Afrika ku itariki ya 1 Gicurasi, Tshabalala yatangaje ko muri abo basirikare, abenshi bamaze gusohoka mu bitaro, hasigaye bane bagikurikiranwa n’abaganga kubera ibikomere bikomeye.

Yagize ati: “Abenshi mu basirikare bacyuwe bahawe ubufasha mu by’imitekerereze, ndetse baratashye. Hasigaye bane baracyitabwaho, ariko bari kuvurirwa ahasanzwe, si indembe.”

Yongeyeho ko abo basirikare bakomeretse mu bitero bikaze umutwe wa M23 wagabye ku birindiro by’ingabo za Afurika y’Epfo.

Afurika y’Epfo yatangaje ko abasirikare bayo 14 bishwe mu mirwano yabereye mu duce twa Sake na Goma muri RDC.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Perezida Kagame yatembereje , Doumbouya urwuri rwe aho ari mu ruzinduko mu Rwanda
Next Article Perezida Kagame Paul yitabiriye umuhango w’irahira wa perezida wa Gabon
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Perezida w’Afurika y’Epfo agiye kuganira na Trump wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika
May 18, 2025
FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURUIMYIDAGADURO

Nahombye kuba ntarabaye umusirikare – Tom Close

D.r Muyombo Thomas ukoresha amazina y’ubuhanzi nka Tom Close yavuze ko iyo ari kureba ifoto y’ababyeyi be bombi bambaye imyamabaro…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Hamenyekanye ibirindiro bikomeye ihuriro ry’ingabo za RDC rifite muri Uvira, ingabo z’Uburundi ziri kuhisuka ku bwinshi

Mu karere ka Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, hamaze kumenyekana ibirindiro bine bikomeye birimo ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya…

3 Min Read
AMAKURUUBUZIMA

Imvura nyinshi iteganyijwe hagati y’itariki 11 na 13 Mata 2025 – Umuburo wa METEO RWANDA

Meteo Rwanda, yatangaje ko kuva kuwa 11 mu ijoro, kugeza tariki 13 Mata 2025 hateganyijwekugwa imvura nyinshi, by’umwihariko mu Mujyi…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Impamvu yatumye ingabo za Uganda zigera muri Congo zikakiranwa ibyishimo byinshi

Ku cyumweru, tariki ya 30 Werurwe, abaturage bo mu mujyi wa Bule, umurwa mukuru w’akarere ka Bahema Badjere mu Ntara…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?