igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Abaturage 28 bafunzwe bazira gutera umuturage bamushinza kubaroga
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Abaturage 28 bafunzwe bazira gutera umuturage bamushinza kubaroga
AMAKURU

Abaturage 28 bafunzwe bazira gutera umuturage bamushinza kubaroga

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: April 3, 2025 5:55 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Mu Kagari ka Batima, Umurenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera, abantu 28 batawe muri yombi nyuma yo gutera urugo rw’umuturage bashinja umugore we kuroga.

Ibi byabaye nyuma y’urupfu rwa Ishimwe Samuel, w’imyaka 21, wapfiriye mu Bitaro bya Nyamata ku wa Kabiri tariki ya 1 Mata 2025. Abaturage bavuga ko Nirema Solange, umugore ukekwa, yemeye ko yaroze abantu babiri, barimo na nyakwigendera, ndetse yiyemeza kubavuza. Gusa nyuma y’uko umwe apfuye, abaturage bagize uburakari baterana iwe, bamena ibirahure by’inzu.

Mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 2 Mata, bongeye gutera urugo rwe, ariko inzego z’umutekano zihita zitabara, zitwara uwo mugore ndetse n’abaturage 28 bagize uruhare muri ibyo bikorwa. Umugabo wa Nirema n’abana babo bahise bahunga batinya ko bagirirwa nabi n’abaturage.

Abaturage basaba ko bagenzi babo barekurwa, mu gihe ubuyobozi bw’akarere butaragira icyo butangaza kuri iki kibazo.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article FARDC Yongeye Kwigarurira Umujyi wa Walikale
Next Article APR WVC yatsinze club féminin de carthage mu gikombe cya afurika
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

PSG ikoze amateka kuri Allianz Arena itsinda Inter Milan ibitego 5-0, yegukana Champions League bwa mbere
May 31, 2025
Musanze: Inzoga y’inkorano yitwa Munanguzi ikomeje kubangamira abaturage
May 31, 2025
Joseph Kabila yahuye n’ubuyobozi bwa AFC/M23, bemeranya gukorera hamwe mu rugendo rwo kugarura amahoro muri DRC
May 31, 2025
Kate Bashabe yihanangirije abamushinja gushyingiranwa n’imbwa ye
May 31, 2025
Umubyeyi wa Rihanna yapfuye
May 31, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Umusore wo mu Karere ka Rutsiro nyuma yo gusambanya abana babiri yaburiwe irengero

Mu Murenge wa Nyabirasi, Akarere ka Rutsiro, haravugwa umusore w’imyaka 20 ukekwaho icyaha cyo gusambanya abana babiri b’abakobwa b’imyaka 12…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigiye gufunga Ambasade zazo mu bihugu bitandukanye, birimo Repubulika ya Congo

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirateganya gufunga zimwe muri Ambasade na za Consulats zayo zikorera mu bihugu bitandukanye byo ku…

3 Min Read
AMAKURU

Ubuhamya bwa Gasamagera wabanje kuragurizwa mbere ngo ahishwe abicanyi

Gasamagera Benjamin warokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yatanze bw'uko yabanje kuragurizwa n'uwamurokoye akamuhisha abashakaga ubuzima bwe. Gasamabera wavukiye mu…

8 Min Read
AMAKURU

Abantu 14 bakomerekeye mu mpanuka ya tagisi minibisi yarenze umuhanda

Mu gitondo cyo ku wa Kabiri, tariki ya 13 Gicurasi 2025, habaye impanuka y’imodoka yabereye mu Murenge wa Mururu, Akarere…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?