igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Abaturage ba RDC basabye ko igihugu cyabo cyagabanywamo ibihugu bitatu
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Abaturage ba RDC basabye ko igihugu cyabo cyagabanywamo ibihugu bitatu
AMAKURUMU MAHANGA

Abaturage ba RDC basabye ko igihugu cyabo cyagabanywamo ibihugu bitatu

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: April 15, 2025 10:36 am
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Abaturage hamwe n’abanyapolitiki bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) barasaba impinduka zikomeye mu mikorere y’igihugu, aho bifuza ko intara zigize RDC zahawe ububasha bwo kwicungira umutungo no kwiyobora mu buryo bwigenga. Ibi byagarutsweho na Olivier Kamitatu, Umuyobozi w’ibiro by’ishyaka Ensemble pour la République, riyobowe na Moïse Katumbi.

Kamitatu yavuze ko gukomeza kugenera intara uburyo zicunga umutungo kamere biva i Kinshasa, byarushijeho gukurura ibibazo by’ubukene, imicungire mibi, ndetse n’amakimbirane atarangira. Yatangaje ko igihe kigeze ngo RDC igabanywemo intara eshanu zikigenga ari zo Equateur, Kongo-Central, Kasaï, Katanga,na Orientale, buri yose ikagira Leta yayo yigenga ishobora gucunga umutungo, gushyiraho politiki z’ubukungu n’iterambere rishingiye ku byifuzo by’abaturage.

Kamitatu yagize ati: “Uburyo igihugu kiyobowe ubu, ntibwita ku nyungu z’abaturage bo mu ntara. Igihe kirageze ngo abaturage bifatire ibyemezo bibagenewe.”

Yatanze urugero rw’akarengane kavugwa mu ntara ya Katanga, ahari ubukungu bushingiye ku mabuye y’agaciro nka cobalt na cuivre, ariko abaturage b’iyo ntara ntibabwungukiremo. Kamitatu yavuze ko Perezida Félix Tshisekedi n’umuryango we bashinjwa gutwara umutungo w’iyo ntara batitaye ku bahatuye, cyane cyane mu turere twa Lualaba.

Umwe mu baturage yagize ati: “Kuva muri 2019, ibintu byarushijeho kuba bibi. Katanga yahindutse nk’ikarita y’ifumbire y’umuryango wa Perezida, ariko abaturage bo nta nyungu babona.”

Abaturage benshi bagaragaje ko bashyigikiye igitekerezo cyo kugira ubuyobozi bugendera ku bitekerezo byabo, cyane cyane abakorera mu mashyirahamwe y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Bemeza ko uko ibintu bihagaze ubu, umutungo w’intara zitandukanye ukoreshwa n’abanyacyubahiro bo mu zindi ntara cyangwa i Kinshasa, mu nyungu zabo bwite.

Kamitatu yagaragaje ko: Katanga yakwigenga ikabyaza umusaruro amabuye y’agaciro menshi ihafite, Orientale ikaba igicumbi cy’ubuhinzi n’umusaruro mwinshi, Kasaï ikagira diamant n’ubuhinzi bukomeye.

Yasoje ashimangira ko gushyiraho ubuyobozi bugendera kuri iyi myumvire byakuraho ubusumbane, bikegereza abaturage serivisi, ndetse bikazana iterambere rirambye rishingiye ku muco, ku mutungo w’igihugu, no ku bufatanye n’abaturage ubwabo.

Icyifuzo cy’iri tsinda ry’abanyapolitiki n’abaturage ntikivugwaho rumwe na Leta ya Kinshasa, gusa rikomeje gushaka umubare munini w’abarishyigikiye mu gihugu hose.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Abasirikare ba SAMIDRC bagiye kuva muri DRC banyuze mu Rwanda
Next Article Muri ikigihe Kiriziya Gaturika mu Rwanda na DRC bagiye kurushaho gufatanya
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025
Consumer Protection Manager at BPR: Deadline: 05/27/2025
May 17, 2025
2 job positions of Branch Manager at BPR:Deadline: 05/23/2025
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Aba cardinals 133 bose bari kwitegura gutora Papa mushya usimbura uherutse kwitaba Imana

Aba cardinals 133 bose bamaze kugera muri Chapelle Sistine iri i Roma ngo batore Papa usimbura Francis uherutse gupfa. Abatora…

4 Min Read
AMAKURU

Ngoma: Bafashwe bateka Kanyanga baratoroka, hafatwa litiro 40 zayo

Mu Murenge wa Rukumberi, Akarere ka Ngoma, haravugwa igikorwa cy’igayitse, aho abaturage babiri baguwe gitumo bateka Kanyanga, bariruka hafatwa ibikoresho…

2 Min Read
AMAKURU

Rulindo: Abantu 25 bafashwe bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe

Ni abagizwe n’abantu 21 bafashwe bacukura amabuye y'agaciro mu buryo butemewe, Polisi na yo ifata abandi bane baguraga amabuye ayo…

1 Min Read
AMAKURU

Umuturage wo mu Karere ka nyanza yabonye Grenade ayitiranya n’iteke

Mu murenge wa Nyagisozi, mu kagari ka Rurangazi, umudugudu wa Kigarama, umuturage witwa Habinshuti Elistarco w’imyaka 61 yabonye igisasu cyo…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?